Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
1
Umutoza wa mbere usezeye shampiyona ya 2025-2026 itaranatangira yatanze umucyo ku cyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Seninga Innocent wari uherutse gusubizwa mu nshingano n’ikipe ya Etincelles FC yari yarigeze gutoza ikaza kumuhagarika, yasezeye rugikubita, ashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kumusuzugura.

Mu kwezi gushize Seninga yagaruwe nk’Umutoza Mukuru wa Etincelles ndetse tariki 16 Nyakanga yari yahise atangiza imyitozo y’iyi kipe yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026.

Gusa amakuru yageraga kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavugaga ko uyu munsi atatoje iyi kipe ikomeje imyitozo, aho byakekwaga ko yamaze gusezera.

Uyu mutoza wari uherutse no kwikoza muri Zambia ariko iby’ikipe yari agiye gutoza bikazamo kirogoya, yemeje ko yamaze gusezera iyi kipe ya Etincelles yari iherutse kumuha akazi.

Avuga ko nta baruwa yanditse asezera kuko yari atarahabwa amasezerano y’akazi, ahubwo ko we icyo yakoze ari uguhagarika inshingano.

Yagize ati “Nta mpamvu yo kwandika nsezera kuko nari umunyakiraka, kuko nta faranga na rimwe rya bo nahawe.”

Yavuze kandi ko Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles, Bagoyi Sultan ari inyuma yo guhagarika inshingo kwe, kuko yanyereje amafaranga yagombaga guhabwa na Perezida w’iyi kipe.

Ati “Na installation fees (amafaranga yo kwitegura) Perezida yanyoherereje umwe mu bo bakorana yarayijyaniye ntiyangeraho. Ibyo rero nabifashe nk’agasuzuguro.”

Uyu mutoza wigeze no guhagarikwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ya Etincelles, yavuze ko nyuma yo kugarurwa mu nshingano, yanimwe uburenganzira mu bikorwa byo gushaka no gusinyisha abakinnyi abona bazamufasha mu kazi ke.

Yavuze ko hari abakinnyi we yagiye abereka yifuzaga ariko “bakabanga, bakizanira ababo bakabasinyisha ntabizi kandi ari njye uzabazwa umusaruro.”

Avuga ko ibi byose byatumye afata icyemezo cyo guhagarika inshingano ze nk’umutoza wa Etincelles, wagombaga kuzafasha iyi kipe muri shampiyona ya 2025-2026 ibura iminsi micye ngo itangire.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jados says:
    5 months ago

    Ariko ubanza Seninga nawe Ari nkawa mwana murizi udakurwa urutozi pe!!!

    Reply

Leave a Reply to Jados Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 8 =

Previous Post

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Next Post

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Related Posts

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe y'Amgaju FC, bwirukanye abatoza bose bayitozaga, ibashinja umusaruro mubi, harimo no kuba banyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal,...

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

by radiotv10
12/01/2026
0

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba wayo ibitego 4-1 ku...

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Ikipe ya FC Barcelona yatwaye igikombe kiruta ibindi muri Spain (Spanish Super Cup cyangwa Supercopa de España) nyuma yo gutsinda...

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.