Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umutungo w’ikigega RNIT-Iterambere ugeze muri miliyari 41Frw nyuma yo kwikuba hafi 2 mu mwaka umwe

radiotv10by radiotv10
30/03/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Umutungo w’ikigega RNIT-Iterambere ugeze muri miliyari 41Frw nyuma yo kwikuba hafi 2 mu mwaka umwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutungo wa RNIT Iterambere Fund muri 2023 wageze muri miliyari 41,4 Frw uvuye kuri miliyari 28,5 Frw wariho mu mwaka wa 2022, uzamuka ku kigero cya 45%. Ubuyobozi bwacyo bwavuze ibanga ryatumye ibi bigerwaho.

Byagaragajwe mu Nama Rusange y’iki Kigega yateranye kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, cyagaragaje ko mu mwaka wa 2023, umutungo wa RNIT Iterambere Fund wageze kuri 41 424 520 364 Frw uvuye kuri 28 547 935 150 Frw wariho mu mwaka wa 2022.

Inyungu y’iki kigega na yo yageze kuri 3 494 623 091 Frw ivuye kuri 2 290 399 923 Frw, aho harimo ubwiyongere bwa 53%.

Imibare yagaragajwe kandi yerekana ko hagati y’umwaka wa 2020 na 2023 umutungo w’iki kigo wikubye inshuro 2,7, mu gihe muri iyo myaka Abanyarwanda bari bugarijwe n’ibibazo by’ubukungu byatewe na COVID-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Umuyobozo w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Jonathan Gatera yavuze ko ubwo iki cyorezo cyari kigabanyije umurego, abantu bizigamiye cyane.

Yagize ati “Kandi mu gihe cya Covid, abantu bari barizigamiye babonaga amafaranga mu buryo bworoshye, abo batubereye ba ambasaderi. Icya kabiri; amafaranga yariyongereye kubera ko n’ababyumvise bazanye amafaranga menshi, harimo ibigo nka bibiri by’ubucuruzi. Ariko n’umubare wariyongereye kuko abantu basaga ibihumbi birindwi byongereyeho, ni umubare munini. Byavuye mu bukangurambaga twakoze, ariko n’inyungu twari twabonye mu mwaka wari wabanje yari ishimishije.”

Uyu mwaka Kandi ushize Kandi umugabane muri iki kigo ugeze kuri 210,74 Frw uvuye ku 189,03 Frw, ndetse n’inyungu igeze kuri 11.55% ivuye kuri 11.42%.

Me Moise Nkundabarashi uyobora Urugaga rw’Abavoka; nk’umwe mu bizigamira muri RNIT Iterambere Fund, avuga ko yashoye ahunguka kandi hazwi n’amategeko.

Ati “Abavoka buriya ni abantu bagira amakenga cyane kubera umwuga wabo, ariko mu myaka ibiri ishize ni bwo twatangiye gukorana n’ikigega RNIT Iterambere Fund, ariko ejo umuyobozi mukuru ampamagaye naramubwiye ngo ikintu kimwe nicuza ni ukuba twaratinze. Njye buri gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo mvuye ku kazi mfata umwanya nkajya kuri telefoni nkareba ayo nungutse ku munsi.”

Depite Bizimana Minani Deogratias na we usanzwe ari umwe mu banyamigabane b’iki Kigega, asaba abaturage gushinga iterambere ryabo RNIT.

Ati “Nabamara impungenge ko bajya muri iki kigo. Iki ni ikigo cy’ishoramari, bakajya babitsa amafaranga muri iki kigega, atari ukujya babitsa babikuza. Buri munsi inyungu zijyaho. Wabonye ko tugeze kuri 11.55%, ni amafaranga menshi, banki iyaguha ntaho wayikura.”

Iki kigo kivuga ko gikomeje gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi binyuze mu ikoranabuhanga, kigatangaza ko kongera umubare w’abizigamira bizagira uruhare mu kuzamura uruhare rw’ubwizigamire ku musaruro mbumbe w’Igihugu, kuko leta yihaye umukoro ko bugomba kuva kuri 14% by’umusaruro mbumbe bikagera kuri 30%.

Byagaragajwe mu Nama Rusange
Yatumiwemo bamwe mu banyamigabane

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Hagaragajwe abamara igihe kinini mu mirimo idahemberwa hagati y’abagore n’abagabo mu Rwanda

Next Post

Minisitiri yageneye urubyiruko ubutumwa ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Related Posts

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, baravuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu buhinzi nyuma yuko urubura...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri yageneye urubyiruko ubutumwa ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Minisitiri yageneye urubyiruko ubutumwa ku gitaramo kizaririmbamo Israel Mbonyi na Kolari Christus Regnat

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.