Umutungo wa RNIT Iterambere Fund muri 2023 wageze muri miliyari 41,4 Frw uvuye kuri miliyari 28,5 Frw wariho mu mwaka wa 2022, uzamuka ku kigero cya 45%. Ubuyobozi bwacyo bwavuze ibanga ryatumye ibi bigerwaho.
Byagaragajwe mu Nama Rusange y’iki Kigega yateranye kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024, cyagaragaje ko mu mwaka wa 2023, umutungo wa RNIT Iterambere Fund wageze kuri 41 424 520 364 Frw uvuye kuri 28 547 935 150 Frw wariho mu mwaka wa 2022.
Inyungu y’iki kigega na yo yageze kuri 3 494 623 091 Frw ivuye kuri 2 290 399 923 Frw, aho harimo ubwiyongere bwa 53%.
Imibare yagaragajwe kandi yerekana ko hagati y’umwaka wa 2020 na 2023 umutungo w’iki kigo wikubye inshuro 2,7, mu gihe muri iyo myaka Abanyarwanda bari bugarijwe n’ibibazo by’ubukungu byatewe na COVID-19 n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Umuyobozo w’Ikigega RNIT Iterambere Fund, Jonathan Gatera yavuze ko ubwo iki cyorezo cyari kigabanyije umurego, abantu bizigamiye cyane.
Yagize ati “Kandi mu gihe cya Covid, abantu bari barizigamiye babonaga amafaranga mu buryo bworoshye, abo batubereye ba ambasaderi. Icya kabiri; amafaranga yariyongereye kubera ko n’ababyumvise bazanye amafaranga menshi, harimo ibigo nka bibiri by’ubucuruzi. Ariko n’umubare wariyongereye kuko abantu basaga ibihumbi birindwi byongereyeho, ni umubare munini. Byavuye mu bukangurambaga twakoze, ariko n’inyungu twari twabonye mu mwaka wari wabanje yari ishimishije.”
Uyu mwaka Kandi ushize Kandi umugabane muri iki kigo ugeze kuri 210,74 Frw uvuye ku 189,03 Frw, ndetse n’inyungu igeze kuri 11.55% ivuye kuri 11.42%.
Me Moise Nkundabarashi uyobora Urugaga rw’Abavoka; nk’umwe mu bizigamira muri RNIT Iterambere Fund, avuga ko yashoye ahunguka kandi hazwi n’amategeko.
Ati “Abavoka buriya ni abantu bagira amakenga cyane kubera umwuga wabo, ariko mu myaka ibiri ishize ni bwo twatangiye gukorana n’ikigega RNIT Iterambere Fund, ariko ejo umuyobozi mukuru ampamagaye naramubwiye ngo ikintu kimwe nicuza ni ukuba twaratinze. Njye buri gihe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo mvuye ku kazi mfata umwanya nkajya kuri telefoni nkareba ayo nungutse ku munsi.”
Depite Bizimana Minani Deogratias na we usanzwe ari umwe mu banyamigabane b’iki Kigega, asaba abaturage gushinga iterambere ryabo RNIT.
Ati “Nabamara impungenge ko bajya muri iki kigo. Iki ni ikigo cy’ishoramari, bakajya babitsa amafaranga muri iki kigega, atari ukujya babitsa babikuza. Buri munsi inyungu zijyaho. Wabonye ko tugeze kuri 11.55%, ni amafaranga menshi, banki iyaguha ntaho wayikura.”
Iki kigo kivuga ko gikomeje gushyira imbaraga mu mitangire ya serivisi binyuze mu ikoranabuhanga, kigatangaza ko kongera umubare w’abizigamira bizagira uruhare mu kuzamura uruhare rw’ubwizigamire ku musaruro mbumbe w’Igihugu, kuko leta yihaye umukoro ko bugomba kuva kuri 14% by’umusaruro mbumbe bikagera kuri 30%.
David NZABONIMPA
RADIOTV10