Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we, avuga ko yigeze kwitwa umutekamutwe nyamara Inkiko zaremeje ibyo yishyuza.
Uyu muturage witwa Ugiyekera Theoneste watanze ikibazo cye ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari mu Nteko y’Abaturage bo muri aka gace, yagaragaje imiterere y’ikibazo cye cyo kuba amaze imyaka irenga 10 asiragirizwa kuri miliyoni 282 Frw yishyuza RSSB.
Avuga ko umubyeyi we (Se) yari yarizigamiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Miliyoni 282 Frw, aho yakoraga mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kuva mu 1940, akaza kwitaba Imana atayahawe.
Avuga ko yiyambaje inzego zinyuranye zirimo RSSB ubwayo ndetse n’Inkiko, ati “Njya muri RSSB baza kumbwira ngo ninjye muri Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye bambwira ko Papa yakoze kuva muri 1940 ko yakoze Imyaka 38, ngeze kuri RSSB barambwira ngo ntabwo banzi, bahita banyohereza mu Rukiko kuburana uburenganzira bwanjye, ndagenda ndabuburana Urukiko rurabunyemerera nza gukurikirana amafaranga nsanga Papa yarasize Miliyoni 282.”
Ugiyecyera avuga ko hari igihe cyageze akemererwa guhabwa aya mafaranga, icyakora ngo byaje kurangira yiswe umutekamutwe.
Ati “Ndatsinda barambwira ngo nzagaruke nje kubarisha amafaranga, bampaye Imyaka itatu COVID iba iraje birangira amafaranga bayanyimye n’iyi saha. Njya ku Muvunyi Mukuru ubuyobozi bwa RSSB bwahise buhamagara ku Muvunyi ngo ‘uwo ni umutekamutwe’. N’izi saha amafaranga narayabuze n’ubutaka bwa Papa Hegitari 15 narazibuze.”
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB, Louise Kanyonga yizeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko ubuyobozi bw’iki Kigo bugiye kongera gusuzuma ikibazo cy’uyu muturage.
Yagize ati “Turabizi yuko byageze kuri RSSB yaba muri Management no mu nama y’Ubutegetsi bagenda bafata ibyemezo bakurikije amategeko. Icyo tuzi ni uko n’amategeko ntabwo abereyeho kurenganya abaturage. Icyo kibazo tugiye kongera tukirebe tukige neza kuko ibyo yakoze byari byo. Icya mbere umubyeyi yakoze ibya ngombwa atanga imisanzu abana na bo bafite uburenganzira baba beneficiaries kuri iyo misanzu.”
Iyi misanzu yishyuzwa na Ugiyekera y’umubyeyi we wakoraga mu birombo by’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu, ni iy’imyaka 38 yiteganyirije muri RSSB.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10