Safi Eric, umuvandimwe wa Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yavuze ko yababajwe n’ibyo aherutse gutangaza byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abayobozi barwo byuzuye ibinyoma, avuga ko “nubwo ibyaye ikiboze ikirigata” ariko akurikije ibyo yavuze, uwabivuze “atakiri umuvandimwe” kandi ko yiteguye gufatanya n’abandi kumurwanya.
Mu minsi ishize uyu Bad Rama usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America wahoranye inzu ifasha abahanzi yari izwi nka The Mane, yakoze ikiganiro Live kuri TikTok cyumvikanyemo ibinyoma ashinja u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu.
Ni ibintu byamaganiwe kure n’abarimo abanyapolitiki nka Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ndetse n’abasanzwe bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro.
Mu bamaganye ibyatangajwe n’uyu wahoze afasha abahanzi, barimo na murumuna we Safi Eric banakoranye muri iriya label ya The Mane.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Safi yavuze ko ibyo mukuru we yatangaje, abizi neza na we ko ari ibinyoma kuko yaba we ndetse n’abo mu muryango we, ntakibazo na gito bigeze bagirira mu Rwanda kimwe n’abandi Banyarwanda bose, kuko bari mu Gihugu gitekanye gitemba amata n’ubuki.
Safi yagize ati “Nkatwe nk’umuryango, yari umuvandimwe, ariko uriya muntu uri kuvuga biriya byose, ntabwo ari umuvandimwe.”
Mu butumwa uyu musore yageneye mukuru we, yagize ati “Njye yarambabaje cyane cyane, yarambabaje ku rwego ntitaye ku buvandimwe bwanjye na we, ndashaka kumubwira ko ibyo yakoze we nka Mupende Ramadhan, bigira ingaruka ku bantu, kuko uruganda rw’imyidagaduro rwamugize Bad Rama bituma aba ikimenyabose
Rero ayo mahirwe adakoresheje mu bundi buryo bwafasha sosiyete nyarwanda cyangwa umuryango we na we ubwe ku giti cye, ahubwo akabikoresha arwanya Igihugu, kiriya ni igisebo kuri we, ni igisebo ku muryango uretse ko twe ku muryango turakomeye dufite umutekano dufite amahoro, ntakibazo na kimwe dufite, byarenze ko tubifata nk’igisebo, nta nubwo ari bya bindi ngo ‘ibyaye ikiboze irakirigata’ oya, ‘injangwe ivuye mu zindi iba inturo’.”
Safi avuga ko aho mukuru we ageze abikesha Igihugu cye ari kwibasira ubu, bityo ko yari akwiye kucyitura ibyiza, aho kuyobywa n’abamugiye mu matwi bakamwinjiza mu migambi yo gusebya u Rwanda.
Uyu muvandimwe wa Bad Rama, avuga ko nk’umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda, na we yiyemeje gufatanya n’abandi bakarwanya ibitekerezo nka biriya bifitwe na mukuru we kimwe n’abandi bose nka we. Ati “Tugiye kumurwanya uyu muntu.”

RADIOTV10











