Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze ashyira imbere amahoro, ari urwiyerurutso, kuko atari rimwe cyangwa kabiri yivugiye ko azatera u Rwanda n’indi myitwarire ikomeje kumuranga ihabanye n’ibyo yavuze.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, witabiriye Inama y’Ihuriro Global Gateway iri kubera mu Bubiligi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira, n’ubundi nk’ibisanzwe, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.
Mu mbwirwaruhame ye, yavuze ko nta na rimwe yigeze agambirira kugirira nabi u Rwanda cyangwa Uganda, ndetse ko ngo yamye ahora yifuza amahoro.
Muri iri jambo rye, Tshisekedi kandi yumvikanye avuga ko yifuza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ngo nubwo byigeze kuzamo kirogoya, ariko ko ngo ntarirarenga ku buryo bataganira kugira ngo umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC uboneke.
Nyuma y’iri jambo, Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko ibyatangajwe n’uriya Mukuru w’Igihugu cya DRC bitangaje kuko bihabanye n’imyitwarire yakunze kumuranga.
Nyombayire yavuze ko Tshisekedi “Ashyize ku ruhande ikimwaro, yashimangiye ko akunda amahoro, yibagirwa inshuro nyinshi yakangataga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo.”
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yagaragaje ko bitangaje kubona Tshisekedi yigira umuntu wagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu Gihugu cye, nyaramara ari we nyirabayazana wabyo, akaba yaranze no kubishakira umuti.
Nyombayire yagaragaje ibishimangira ko nta na rimwe Tshisekedi yigeze yifuza amahoro nk’uko yabivuze kuri uyu wa Kane, nko kuba akomeje guha intwaro akanatera inkunga umutwe w’abajenosideri wa FDRL, ndetse akaninjiza abarwanyi bawo mu Gisirikare cy’Igihugu cye.
Hari kandi kuba atera inkunga indi mitwe y’inyeshamba itoteza, ikica ndetse ikanatwika ku manywa y’ihangu bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo.
Nanone hari kuba akomeje kwambura uburenganzira abagize umutwe wa M23 nk’Abanyekongo, akihunza inshingano zo gukemura ibibazo byatumye uvuka.
Hari andi kuba akomeje gutakira amahanga yose ngo amuhe ubufasha bugamije kubangamira imbaraga n’inzira byariho bigerwaho mu gushaka umuti w’ibibazo.
Nyombayire yavuze kandi ko Tshisekedi “akomeje guha akazi abacancuro barwana intambara ye (nubwo n’ubundi bakomeje gutsindwa).”
Ikindi kandi “akomeje kwegeka ku Rwanda kuba impamvu y’ingaruka z’intege nke z’ubutegetsi bw’Igihugu cye bwananiwe kugira icyo bugeza ku baturage bacyo mu gihe abayobozi bakomeje kwigwizaho imitungo bayikura mu mitungo y’Igihugu bo n’inshuti zabo n’imiryango yabo.”
Stephanie Nyombayire, yasoje ubutumwa bwe yibutsa iby’ingenzi byagiye bigarukwaho na Perezida Paul Kagame, byumwihariko aho yagaragaje ko “nta mpamvu yo kujya impaka n’abantu bahora basubiramo ibinyoma uko bwije uko bucyeye.”
Nanone kandi avuga ko u Rwanda rudakeneye uwaruha amasomo y’igisobanuro cy’amahoro kuko rwayagezeho ruyarwaniye bityo ko ruzi ikiguzi cyayo n’icyo bisaba kuyageraho no kuyasigasira.
RADIOTV10