Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze ashyira imbere amahoro, ari urwiyerurutso, kuko atari rimwe cyangwa kabiri yivugiye ko azatera u Rwanda n’indi myitwarire ikomeje kumuranga ihabanye n’ibyo yavuze.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, witabiriye Inama y’Ihuriro Global Gateway iri kubera mu Bubiligi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira, n’ubundi nk’ibisanzwe, yongeye kuzamura ibirego by’ibinyoma ku Rwanda.

Mu mbwirwaruhame ye, yavuze ko nta na rimwe yigeze agambirira kugirira nabi u Rwanda cyangwa Uganda, ndetse ko ngo yamye ahora yifuza amahoro.

Muri iri jambo rye, Tshisekedi kandi yumvikanye avuga ko yifuza kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ngo nubwo byigeze kuzamo kirogoya, ariko ko ngo ntarirarenga ku buryo bataganira kugira ngo umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC uboneke.

Nyuma y’iri jambo, Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko ibyatangajwe n’uriya Mukuru w’Igihugu cya DRC bitangaje kuko bihabanye n’imyitwarire yakunze kumuranga.

Nyombayire yavuze ko Tshisekedi “Ashyize ku ruhande ikimwaro, yashimangiye ko akunda amahoro, yibagirwa inshuro nyinshi yakangataga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yagaragaje ko bitangaje kubona Tshisekedi yigira umuntu wagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu Gihugu cye, nyaramara ari we nyirabayazana wabyo, akaba yaranze no kubishakira umuti.

Nyombayire yagaragaje ibishimangira ko nta na rimwe Tshisekedi yigeze yifuza amahoro nk’uko yabivuze kuri uyu wa Kane, nko kuba akomeje guha intwaro akanatera inkunga umutwe w’abajenosideri wa FDRL, ndetse akaninjiza abarwanyi bawo mu Gisirikare cy’Igihugu cye.

Hari kandi kuba atera inkunga indi mitwe y’inyeshamba itoteza, ikica ndetse ikanatwika ku manywa y’ihangu bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo.

Nanone hari kuba akomeje kwambura uburenganzira abagize umutwe wa M23 nk’Abanyekongo, akihunza inshingano zo gukemura ibibazo byatumye uvuka.

Hari andi kuba akomeje gutakira amahanga yose ngo amuhe ubufasha bugamije kubangamira imbaraga n’inzira byariho bigerwaho mu gushaka umuti w’ibibazo.

Nyombayire yavuze kandi ko Tshisekedi “akomeje guha akazi abacancuro barwana intambara ye (nubwo n’ubundi bakomeje gutsindwa).”

Ikindi kandi “akomeje kwegeka ku Rwanda kuba impamvu y’ingaruka z’intege nke z’ubutegetsi bw’Igihugu cye bwananiwe kugira icyo bugeza ku baturage bacyo mu gihe abayobozi bakomeje kwigwizaho imitungo bayikura mu mitungo y’Igihugu bo n’inshuti zabo n’imiryango yabo.”

Stephanie Nyombayire, yasoje ubutumwa bwe yibutsa iby’ingenzi byagiye bigarukwaho na Perezida Paul Kagame, byumwihariko aho yagaragaje ko “nta mpamvu yo kujya impaka n’abantu bahora basubiramo ibinyoma uko bwije uko bucyeye.”

Nanone kandi avuga ko u Rwanda rudakeneye uwaruha amasomo y’igisobanuro cy’amahoro kuko rwayagezeho ruyarwaniye bityo ko ruzi ikiguzi cyayo n’icyo bisaba kuyageraho no kuyasigasira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + two =

Previous Post

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

Next Post

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Amahirwe y'Amavubi yo kujya mu cy'Isi birangiye abuze burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.