• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Thursday, June 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi w’u Rwanda yanenze Tshisekedi wakoresheje nabi umwanya w’ibyishimo byatanzwe n’ikipe ya Congo akawuvangamo Politiki idakwiye

radiotv10by radiotv10
18/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi w’u Rwanda yanenze Tshisekedi wakoresheje nabi umwanya w’ibyishimo byatanzwe n’ikipe ya Congo akawuvangamo Politiki idakwiye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko nyuma yuko ikipe y’Igihugu ya DRC itanze ibyishimo ku Banyafurika, Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi yahisemo gukoresha nabi umwanya w’ibyishimo akavuga nabi Abanyarwanda.

Mu ijambo Perezida Tshisekedi yagejeje ku Banyekongo nyuma yuko ikipe y’Igihugu cyabo Léopards inganyije n’iya Portugal mu Gikombe cy’Isi, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko rugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Tshisekedi muri iri jambo yavugiye i Houston, yizeje Abanyekongo ko Ingabo z’Igihugu cye zikomeje gukora akazi katoroshye mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23, kandi zizigarurira ibice byafashwe n’iri huriro birimo Umujyi wa Goma.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko bibabaje kubona Tshisekedi avuga amagambo nk’ariya ya politiki mu gihe nka kiriya cy’ibyishimo by’uko ikipe y’Igihugu ayoboye yari imaze kwitwara neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

Mu butumwa yanyujije kuri X ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, Yolande Makolo yagize ati “Les Léopards [Ikipe y’Igihugu ya DRC] yahaye Abanyafurika ibyishimo bidasanzwe ubwo yakinaga umukino wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi. Perezida Tshisekedi yahisemo kwangiza uwo mwanya mu gutuka Abanyarwanda n’Abanyekongo, ndetse no ku butaka bwa America, yatangaje ku mugaragaro ko ashaka gukomeza ibitero bya gisirikare mu burasirazuba bwa DRC.”

Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko Tshisekedi uretse kuvanga politiki mu bikorwa bya siporo kandi bitemewe, ahubwo ko n’iki gikorwa kigaragaza gusuzugura amasezerano y’Amahoro ya Washington.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + seven =

Previous Post

Ni bande bavugwa mu kirego Umunyamakuru Yago yamaze gushyikiriza RIB

Related Posts

Kigali: Avoka akurikiranyweho kwaka umukiliya we Miliyoni 3 yo ‘guha Umucamanza ngo azihutishe urubanza’

Icyatumye Umucamanza yikura mu rubanza rw’umucungamutungo wa Koperative y’abacunga umutekano

by radiotv10
18/06/2026
0

Mu rubanza ku ifungwa ry’agateganyo risabirwa uwahoze ari umucungamutungo wa koperative y’abacunga umutekano yitwa ‘Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative (UNRC)’,...

Ruhango: Urubyiruko rwibiwe ibanga ry’icyatuma batagwa mu byaha

Ruhango: Urubyiruko rwibiwe ibanga ry’icyatuma batagwa mu byaha

by radiotv10
18/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko hari urubyiruko rwishora mu bikorwa bigize ibyaha rutabanze gutekereza ku ngaruka...

Are Stay-at-Home Moms Better for Children?

Are Stay-at-Home Moms Better for Children?

by radiotv10
18/06/2026
0

As more women pursue careers and financial independence, the idea of a stay-at-home mom continues to spark debate. Some people...

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

Umuyobozi w’ishuri yirukaniwe kwicisha inzara abanyeshuri kandi ‘stock’ irimo ibiryo

by radiotv10
17/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwirukanye Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gashirabwoba ryo mu Murenge wa Bushenge, kubera kwicisha inzara abanyeshuri, kuko...

U Rwanda rwakiriye inama y’Inzego za Gisirikare mu Bihugu bitatu byo mu karere ruherereyemo

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Umuvugizi mushya wa RDF

by radiotv10
17/06/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa nk’Umuvugizi wa RDF, asimbura...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuvugizi w’u Rwanda yanenze Tshisekedi wakoresheje nabi umwanya w’ibyishimo byatanzwe n’ikipe ya Congo akawuvangamo Politiki idakwiye

Ni bande bavugwa mu kirego Umunyamakuru Yago yamaze gushyikiriza RIB

General Muhoozi nyuma yo guhosha ibibazo hagati ya Miss Jolly na Bebe Cool anabageneye ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.