Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye

radiotv10by radiotv10
02/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuyobozi mu Ishuri ryavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza ‘atarenza 30.000Frw’ yirukaniwe amakosa akomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Aimable Nsabimana wari Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) yirukanywe kuri uyu mwanya kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023.

Iri tangazo ritangira rivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Rivuga ko kuri uyu wa 01 Werurwe “Dr Aimable Nsabimana yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’Ubumenyingiro (RP), kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse.”

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 ubwo ubuyobozi bw’Iri shuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro RP bwitabaga PAC kugira ngo bwisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022, hagaragajwe amakosa akomeye arimo ibikoresho byaguzwe amafaranga y’umurengera atajyanye n’agaciro byari bikwiye.

Hagaragajwe urugero rw’ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw (ameza amwe) ndetse n’inkuta zifashishwa mu kwigiraho gukora ‘Installation’ y’amashanyararazi (Electrical installation walls) bivugwa ko yaguzwe 885 000 Frw.

Ayo meza hanagaragajwe ifoto y’amwe muri yo, yaguzwe ari 60, yatwaye 74 078 280 Frw yose hamwe mu gihe izo nkuta zo zaguzwe ari 45, zigatwara 39 825 000 Frw zose hamwe.

Umwe mu Badepite watanze ibitekerezo kuri aya makosa, yavuze ko ayo meza yaguzwe Miliyoni 1 Frw atari akwiye no kurenza ibihumbi 30 Frw akurikije uko yagaragaraga mu ifoto.

Dr Aimable Nsabimana
Ameza yaguzwe Miliyoni 1 yagaragarijwe Abadepite

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Ngororero: Haravugwa icyatumye umunyeshuri atema umwarimu we mu mutwe

Next Post

Uko gufunguza uwakubise umugore we byatumye abayobozi babiri nabo bafungwa

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko gufunguza uwakubise umugore we byatumye abayobozi babiri nabo bafungwa

Uko gufunguza uwakubise umugore we byatumye abayobozi babiri nabo bafungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.