Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho imitungo.
Amakuru y’ifungwa ry’uyu Muyobozi muri NAEB yatangajwe na RIB mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025.
Mu butumwa bwatanzwe n’uru Rwego, rwagize ruti “RIB yafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).”
RIB ikomeza ivuga ko uyu Muyobozi ushinzwe Ibikorwa muri NAEB akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
RIB iti “Afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.”
Nyuma yuko uyu muyobozi afunzwe, ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze gutunganywa n’uru rwego ndetse ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa ivuga ko “Iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nab yo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.”
RIB kandi yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RADIOTV10