Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

radiotv10by radiotv10
07/11/2025
in MU RWANDA
0
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze amasomo yakuyemo arimo impungenge yasigaranye, yahereyeho aha ubutumwa abandi banyonzi.

CGP Namuhoranye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Turindane Tugereyo Amahoro” bugamije gukomeza guhangana no gukumira n’impanuka zo mu muhanda.

Yavuze ko zimwe mu mpanuka zo mu muhanda ziterwa n’abanyonzi bagenda nabi mu muhanda, ku buryo iyo bari ahantu hamanuka, baba bagendera ku muvuduko wo hejuru, ku buryo baba bameze nk’abiyahura, kandi ubuzima bwabo buba bukenewe.

IGP Felix Namuhoranye avuga ko abanyonzi ari Abanyarwanda baba bari gushaka imibereho nk’abandi, kandi ko baba bafite imiryango batunze, ariko ko muri uko gukora ako kazi agomba kuzirikana ko amagara ari yo ya mbere kandi ko aseseka ntayorwe. Ati “Ari ku kazi, none ubwo arashaka gupfa?”

Yavuze ko ikibabaje ari uko abakora aka kazi baba bagenda mu muhanda nk’abiyahura, ku buryo n’abapolisi baba bari mu muhanda, bagira ubwoba bwo kubahagarika kubera ukuntu baba bagenda, ku buryo hari bamwe bafata icyemezo cyo kubahigamira kugira ngo batabahitana, kandi ko na we yabyiboneye.

Yaboneyeho kugaruka ku kiganiro aherutse kugirana n’uwamuhamagaye mu gicuku, amubwira ko ari umunyonzi, akamubaza niba ari we ukuriye Polisi, akanamusaba gushimira umugore we ko ari imfura.

Ati “Byatumye nibuka umunyonzi uherutse kumpamagara saa cyenda z’ijoro, arambwira ati ‘ni wowe ukuriye Abapolisi?’ nti ‘yego’ ati ‘nagira ngo nkubwire umishimire uyu mugore…[yari kumwe n’umugore we]… nti ‘none se ko numva wanyoye akantu ubwo utwaye igare wanyonze n’ako kantu, ati ‘yewe nshimira umugore niba ukuriye Abapolisi’, nti ‘ndamushimira’ ati ‘ni umugore w’imfura’, nti ‘ni imfura pe’.”

IGP Namuhoranye, yavuze ko muri iki kiganiro yagiranye n’uyu munyonzi, atabuze kumubwira impungenge afite zo kuba yaramuhamagaye muri icyo gicuku yasinze, kandi agomba kuzindukira n’ubundi mu kazi.

Ati “Ndamubwira nti ‘ubwoba mfite, ni uko ako kantu wanyoye niba uri bugatwarane igare mu gitondo dore buracyeye, ejo ntabwo uzabasha kuntelefona’.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri nakuyemo ubutumwa bubiri, nakuyemo urugo rubayeho neza, rukundana rudafite ibibazo ariko nongeraho n’impungenge nk’umunyonzi saa cyenda z’ijoro ushobora kuba yanyoye akantu, kandi ari buzinduke, uzi ko bazinduka saa kumi n’imwe. Ubwo ejo azagaruka?”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko na we yahise afata nimero y’uyu munyonzi, kugira ngo azajye amuhamagara amenyo ko akiri muzima kuko ikiganiro bagiranye n’uburyo yavugaga, byamusigiye impungenge.

Yasabye Abakora aka kazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare, kuzirikana ko na bo ari bamwe mu bakoresha umuhanda, bityo ko bakwiye kubahiriza amategeko yawo, kandi bakagenda neza banirinda gutwara banyoye ibisindisha.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − nine =

Previous Post

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Next Post

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.