Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze amasomo yakuyemo arimo impungenge yasigaranye, yahereyeho aha ubutumwa abandi banyonzi.
CGP Namuhoranye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Turindane Tugereyo Amahoro” bugamije gukomeza guhangana no gukumira n’impanuka zo mu muhanda.
Yavuze ko zimwe mu mpanuka zo mu muhanda ziterwa n’abanyonzi bagenda nabi mu muhanda, ku buryo iyo bari ahantu hamanuka, baba bagendera ku muvuduko wo hejuru, ku buryo baba bameze nk’abiyahura, kandi ubuzima bwabo buba bukenewe.
IGP Felix Namuhoranye avuga ko abanyonzi ari Abanyarwanda baba bari gushaka imibereho nk’abandi, kandi ko baba bafite imiryango batunze, ariko ko muri uko gukora ako kazi agomba kuzirikana ko amagara ari yo ya mbere kandi ko aseseka ntayorwe. Ati “Ari ku kazi, none ubwo arashaka gupfa?”
Yavuze ko ikibabaje ari uko abakora aka kazi baba bagenda mu muhanda nk’abiyahura, ku buryo n’abapolisi baba bari mu muhanda, bagira ubwoba bwo kubahagarika kubera ukuntu baba bagenda, ku buryo hari bamwe bafata icyemezo cyo kubahigamira kugira ngo batabahitana, kandi ko na we yabyiboneye.
Yaboneyeho kugaruka ku kiganiro aherutse kugirana n’uwamuhamagaye mu gicuku, amubwira ko ari umunyonzi, akamubaza niba ari we ukuriye Polisi, akanamusaba gushimira umugore we ko ari imfura.
Ati “Byatumye nibuka umunyonzi uherutse kumpamagara saa cyenda z’ijoro, arambwira ati ‘ni wowe ukuriye Abapolisi?’ nti ‘yego’ ati ‘nagira ngo nkubwire umishimire uyu mugore…[yari kumwe n’umugore we]… nti ‘none se ko numva wanyoye akantu ubwo utwaye igare wanyonze n’ako kantu, ati ‘yewe nshimira umugore niba ukuriye Abapolisi’, nti ‘ndamushimira’ ati ‘ni umugore w’imfura’, nti ‘ni imfura pe’.”
IGP Namuhoranye, yavuze ko muri iki kiganiro yagiranye n’uyu munyonzi, atabuze kumubwira impungenge afite zo kuba yaramuhamagaye muri icyo gicuku yasinze, kandi agomba kuzindukira n’ubundi mu kazi.
Ati “Ndamubwira nti ‘ubwoba mfite, ni uko ako kantu wanyoye niba uri bugatwarane igare mu gitondo dore buracyeye, ejo ntabwo uzabasha kuntelefona’.”
Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri nakuyemo ubutumwa bubiri, nakuyemo urugo rubayeho neza, rukundana rudafite ibibazo ariko nongeraho n’impungenge nk’umunyonzi saa cyenda z’ijoro ushobora kuba yanyoye akantu, kandi ari buzinduke, uzi ko bazinduka saa kumi n’imwe. Ubwo ejo azagaruka?”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko na we yahise afata nimero y’uyu munyonzi, kugira ngo azajye amuhamagara amenyo ko akiri muzima kuko ikiganiro bagiranye n’uburyo yavugaga, byamusigiye impungenge.
Yasabye Abakora aka kazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare, kuzirikana ko na bo ari bamwe mu bakoresha umuhanda, bityo ko bakwiye kubahiriza amategeko yawo, kandi bakagenda neza banirinda gutwara banyoye ibisindisha.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









