Umuyobozi w’ikigo gishiznwe ubuziranenge muri Kenya, n’abandi bayobozi 26 muri iki Gihugu birukanywe mu kazi, nyuma yuko bavuzweho kugira uruhare mu bucuruzi bw’isukari irenga toni 1 000 yarengeje igihe.
Bernard Njiraini wayoboraga ikigo gishinzwe ubuziranenge muri Kenya kizwi nka KEBS (Kenya Bureau of Standards), yirukanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.
Uyu muyobozi kandi yirukanywe hamwe n’abandi bayobozi 26, barimo batandatu bakoranaga muri iki kigo cya KEBS, bose bazira ikibazo cy’isukari nyinshi yari iri ku isoko kandi yararengeje igihe.
Hirukanywe kandi abakozi umunani bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kitwa Kenya Revenue Authority (KRA), hirukanwa abapolisi bane ndetse n’abandi bayobozi batandatu bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa Agriculture and Food Authority (AFA).
Itangazo rya Minsiteri y’Abakozi ba Leta ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi, rivuga ko ryasanze ku isoko hari imifuka 20 000 y’isukari yashaje kandi igicuruzwa, byose ngo byatewe n’uko iki kigo cyatanze uburenganzira bw’uko ijya ku isoko.
Iyi mifuka ibihumbi 20 yari ikiri ku isoko ngo yinjiye mu Gihugu muri 2018, ikaba yari yarangije igihe, ndetse ko yari yaramaze kuzamo ibishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10