Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko uyu muyobozi w’Iperereza muri RDF yasuye izi nzego kuku kigo cya Gisirikare cya Socatel M’poko, akabaganiriza.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, zagiye zigaragara mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bice bitandukanye by’iki Gihugu byumwihariko mu murwa mukuru wa Bangui.
Zagiye zinagaragara mu kurinda Umukuru w’Igihugu n’ingoro ye ndetse no gucunga umutekano w’Inteko Ishinga Amategeko ya Centrafrique.
Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2021, yaboneyeho kongera gushimira mugenzi we Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda kuba baraboherereje ingabo.
Icyo gihe yavuze ko iyo ingabo z’u Rwanda zitajya mu Gihugu cye “ubu ibintu byari kuba ari bibi bitandukanye n’ibyo tuzi ubu.”
RADIOTV10