Guverineri w’Intara ya Lobaye muri Repubulika ya Centrafrique witabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda muri iki Gihugu, yavuze ko kuba u Rwanda rwarabashije kwiyubaka mu nzego zose, rubikesha imiyoborere ireba kure.
Byatangajwe na Lydie Georgette Gahoro, Guverineri w’Intara ya Lobaye, kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025 ubwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu duce twa Mbaiki na Bagandou muri Centrafrique zakoraga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Lydie Georgette Gahoro yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwikura muri aya mateka ashaririye rwanyuzemo.
Yavuze ko nyuma y’imyaka 31 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, iki Gihugu cyanze guheranwa n’agahinda, ahubwo kikaba cyariyubatsemo icyizere.
Yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu bumwe n’ubwiyunge, byarufashije kongera kwiyubaka ruhereye ku busa, none ubu akaba ari Igihugu cy’intangarugero.
Lydie Georgette Gahoro avuga ko u Rwanda ubu ari Igihugu gifite ubukungu buhagaze neza ndetse kikaba intangarugero muri byinshi, kandi ko byose kibikesha kugira imiyoborere ireba kure, ishyira imbere uruhare rwa buri muturage, ikanamushyira ku isonga.
Yaboneyeho kandi gushimira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ituze mu Ntara ya Lobaye, mu Mujyi wa Mbaiki.


RADIOTV10