Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Umwaka uruzuye hadutse intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ubutumwa yatanze kuva iyi ntambara yatangira, ari na bwo agishimangira, asaba impande zihanganye guhagarika imirwano.

Tariki 07 Ukwakira 2023, abarwanyi b’umutwe wa Hamas wigabije ubutaka bwa Israel mu gitero cyahitanye abantu bagera ku 1 200, abandi 250 bafatwa bugwate.

M u ijoro ryuzuza umwaka iyi ntambara itangiye, Israel yongereye ibitero by’indege kuri Gaza no muri Liban mu mujyi wa Beiruth.

Ni mu gihe Abanya-Israel baramukiye mu mujyi wa Yeruzalemu mu myigaragambyo yatangiye ahagana saa 06:29 za mu gitondo, isaha Hamas yatangiriyeho gutera ibisasu muri Israel mu gitero cyabaye ku itariki 7 Ukwakira umwaka ushize.

Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, yashyize ahagaragara mu rwego rwo kwibuka itariki ya 07 Ukwakira 2023, ubwo iyi ntambara yatangiraga, yasabye ko iyi ntambara yahagarara ndetse n’abafashwe bugwate bakarekurwa.

Yagize ati “Uyu munsi hashize umwaka kuva habaho igikorwa giteye ubwoba ku wa 07 Ukwakira, ubwo Hamas yatangizaga igitero gikomeye cy’iterabwoba muri Israel, cyishe Abany-Israel n’abanyamahanga barenga 1 250, harimo abana n’abagore, abantu barenga 250 barashimuswe bajyanwa muri Gaza, harimo abagore n’abana benshi…

Nagiye mvuga ibi kenshi kandi mu buryo bweruye, igihe kirageze ngo abafashwe bugatwe barekurwe, igihe kirageze ngo urusaku rw’imbunda ruhagarare, igihe kirageze ngo umubabaro urangire muri aka karere,  igihe kirageze ngo amahoro, ubutabera, amategeko mpuzamahanga bishyirwe mu bikorwa.”

Guterres atangaje ibi mu gihe hashize iminsi micye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz, amushinje kubogamira ku ruhande rw’abarwanya Israel, amushinja kuba yarananiwe kwamagana ibitero bya Hamas n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikozwe n’abayoboke bayo.

Israel ivuga ko  kuva iyi ntambara yatangira, abasirikare bayo barenga 726 bamaze kuyigwamo, mu gihe abagera hafi ku 100 bagifungiye muri Gaza, aho bikekwa ko abari munsi ya 70 ari bo bakiri bazima,

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yo itangaza ko Abanya-Palestina barenga ibihumbi 41 barimo abarwanyi ba Hamas n’abasivili, bamaze kubura ubuzima kuva intambara yatangira.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 2 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya ku nkingo za Marburg zatangiye gutangwa mu Rwanda n’uburyo zabonetse

Next Post

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.