Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umwami wa Jordanie yashimiye Perezida Kagame urugwiro yamwakiranye nawe ahita amusubiza
Share on FacebookShare on Twitter

Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda, na we amubwira ko yishimiye kumwakira no kuba yarasuye u Rwanda.

Abdullah II Ibn Al-Hussein yari ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi yasuye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Abdullah II yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda.

Yagize ati “Ni ibyishimo nshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza.”

Yakomeje ashima uburyo yabonye Abanyarwanda bongeye kwiyunga nyuma y’amateka y’amacakubiri banyuzemo akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Ati “Nakozwe ku mutima kandi nibonera uburyo Abanyarwanda bakoresheje ubwiyunge n’ubumwe byagejeje u Rwanda ku iterambere n’ubukungu bishimwa na bose.”

Umwami wa Jodanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein yakomeje avuga ko Igihugu cye cyishimiye kandi kizarushaho gukorana n’u Rwanda mu bufatanye mu nzego zinyuranye.

Perezida Paul Kagame asubiza ubutumwa bw’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yagize ati “Urakoze muvandimwe Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein. Ni iby’agaciro kukwakira mu Rwanda, kandi turagushimira ku ruzinduko rwawe.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Jordanie bihuriye ku ndangagaciro n’imirongo bitandukanye bigamije kuzamura amahoro, ubutabera n’umutekano.

Ati “Tuzakomeza kubakira ku biganiro by’ingirakamaro bigamije kwagura imikoranire n’ubucuti hagati y’abaturage b’Ibihugu byacu.”

Ku munsi wa mbere we w’uruzinduko ku Cyumweru tariki Indwi Mutarama 2024, Umwami Abdullah II na Perezida Paul Kagame, banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’Ibihugu byombi, arimo ajyanye n’ubukungu yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bijya cyangwa biva muri ibi Bihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 4 =

Previous Post

Ibyabaye ku bamaze iminsi 4 baragwiriwe n’ikirombe ni nk’igitangaza

Next Post

Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.