Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yakiriwe mu Rwanda, na we amubwira ko yishimiye kumwakira no kuba yarasuye u Rwanda.
Abdullah II Ibn Al-Hussein yari ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi yasuye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Abdullah II yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiriye mu Rwanda.
Yagize ati “Ni ibyishimo nshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza.”
Yakomeje ashima uburyo yabonye Abanyarwanda bongeye kwiyunga nyuma y’amateka y’amacakubiri banyuzemo akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
Ati “Nakozwe ku mutima kandi nibonera uburyo Abanyarwanda bakoresheje ubwiyunge n’ubumwe byagejeje u Rwanda ku iterambere n’ubukungu bishimwa na bose.”
Umwami wa Jodanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein yakomeje avuga ko Igihugu cye cyishimiye kandi kizarushaho gukorana n’u Rwanda mu bufatanye mu nzego zinyuranye.
Perezida Paul Kagame asubiza ubutumwa bw’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein, yagize ati “Urakoze muvandimwe Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein. Ni iby’agaciro kukwakira mu Rwanda, kandi turagushimira ku ruzinduko rwawe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Jordanie bihuriye ku ndangagaciro n’imirongo bitandukanye bigamije kuzamura amahoro, ubutabera n’umutekano.
Ati “Tuzakomeza kubakira ku biganiro by’ingirakamaro bigamije kwagura imikoranire n’ubucuti hagati y’abaturage b’Ibihugu byacu.”
Ku munsi wa mbere we w’uruzinduko ku Cyumweru tariki Indwi Mutarama 2024, Umwami Abdullah II na Perezida Paul Kagame, banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’Ibihugu byombi, arimo ajyanye n’ubukungu yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bijya cyangwa biva muri ibi Bihugu.
RADIOTV10