Umwana wazamuriye benshi amarangamutima bivugwa ko yarenganyijwe yatangiye gusekerwa n’andi mahirwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana bivugwa ko yabuze amahirwe yo kwiga umupira mu irerero ry’ikipe ya Bayern Munich kandi yari yatoranyijwe, bikazamura impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda n’abandi basanzwe, yatangiye gufungurirwa imiryango yo kuzabasha gukuza impano ye no gukabya inzozi ze.

Uyu mwana witwa Iranzi Cedric ubana na mushiki we mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, amaze iminsi agaragara mu itangazamakuru, avuga ko yarenganyijwe kuko yari yatsindiye kwinjira muri Academy ya Bayern Munich, ariko akimwa ayo mahirwe.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na Radio imwe mu Rwanda mu kiganiro cya Siporo, Cedric yavuze ko yari mu bana 50 bari batoranyijwe kujya muri iyi Academy, ariko ku munsi wo guhamagarwa, we ntiyahamagarwa.

Yagize ati “Nagiye kuri FERWAFA kubaza uko byagenze, barambwira ngo ‘Genda ubwo ni uko bimeze’. Nasubiyeyo inshuro ya kabiri mpura n’umugore ushinzwe abana, ambwira ko nanditse kabiri muri NIDA”

Uyu mwana babwiraga ko yanditswe ko yavuze mu bihe bibiri bitandukanye [muri 2009 na 2011], avuga ko yanagiye ku Biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu, bakamubwira ko yavutse muri 2011.

Cedric avuga yababajwe cyane no kuba yaravukijwe aya mahirwe yari yagize kandi ari yo yabonagamo inzira yari kuzamugeza ku gukabya inzozi ze, yageze hagati ararira.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yahise yemerera uyu mwana kuzamufasha agakuza impano ye.

KNC yari yagize ati “Uwo mwana numvise ambabaje […] Ntatekereze ko ubuzima burangiriye aho, bitewe n’ahantu anyuze ashobora kuzahinyuza amateka mabi anyuzemo.”

KNC kandi wari wavuze ko uyu mwana natakirwa azamushyira mu ishuri rya APAER bakanakurikirana impano ye, ubu yamaze no kwakirwa muri Gasogi United, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Ubuyobozi bwa Gasogi United bwagize buti Perezida wa Gasogi United KNC yakiriye Iranzi Cedric, amuha ibikoresho by’ibanze by’imyotozo. Yakiriwe muri Gasogi kandi n’Umutoza mukuru w’abanyezamu Jean Claude Maniraguha ndetse n’uhagarariye Sport muri APAER, Khan Uwineza. Uyu mwana yahise anjya ku ishuri.”

Bamwe mu bakomeje gutanga ibitekerezo ku nkuru y’uyu mwana, bavuga ko niba ibyo avuga byarabayeho, ari ibyo kugawa, ndetse ko bitumvikana kuba inzego zagakwiye kuba zibitangaho umucyo zikomeje kuruca zikarumira.

KNC yamuhaye ibikoresho

RADIOTV10

Comments 2

  1. kabasele ya mpanya says:

    Abavandimwe mwafashije uyu mwana Imana ibakomereze uwo mutima mwiza! Kurengana ukabona umuntu ukurenganura nayo ni impano Nyagasani yihera ba nyirumugisha. Burya amahirwe si ukujya gukina za betting cg urusimbi.

  2. Yves TULIKUBWIMANA says:

    Ubwose ko mutahaye Fine fm credit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru