Edwin Cyusa Gasana, umuhungu wa CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yasabye Tesi Uwibambe, umukobwa wa General (Rtd) Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda.
Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 i Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse.ug.
Iki gitangazamakuru kivuga ko iyi misango yo gusaba umukobwa wa Gen (Rtd) Kale Kayihura yanitabirwe na General Muhoozi Kayinerugaba n’umugore we Charlotte, bageze ahari hateraniye imbaga y’abari bayitashye, bakabakirana ubwuzu.
Edwin Cyusa Gasana wasabye Tesi Uwibambe, ni umuhungu wa CG (Rdt) Emmanuel K. Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, wanakoranye cyane na bamwana we General (Rtd) Kale Kayihura, ubwo na we yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, dore ko izi nzego zifitanye imikoranire myiza nk’Ibihugu by’ibivandimwe.
Muri uyu muhango wo gusaba umukobwa wa Kale Kayihura, uyu wagize imyanya ikomeye mu nzego z’umutekano za Uganda, yaboneyeho gushimira General Muhoozi wabatahiye ubukwe, ndetse anamushimira uruhare yagize mu kugira ngo abone ubutabera, dore ko aherutse guhanagurwaho ibyaha yari akurikiranyweho.
RADIOTV10