Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu rindi shuri, nyuma yuko yari yamusabye ko yajya kumusura agatindayo.
Uyu mwarimu ubu ufungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kibungo, yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize tariki 15 Ukuboza 2025.
Akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Matongo, aho bikekwa ko yabikoze nyuma yo kumusaba ko yajya iwe kumusura, ubundi agatindayo, ari na bwo bikekwa ko ari bwo yamusambanyije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kwibutsa abantu ko bakwiye kugendera kure icyaha cyo gusambanya abana, kuko kiri mu byaha bidasaza.
RIB kandi isaba abantu bakora mu rwego rw’uburezi, kwirinda ibyaha nk’ibi kuko bibabaje kuba umuntu w’umurezi ari we wahindukira agasambanya abana kandi ari we wagakwiye kubarinda gukorerwa ibi byaha.
RADIOTV10









