Friday, November 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri album ya Bruce Melodie igisohoka

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda wagiye kumushyikigira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye album ya Bruce Melodie nyuma yuko igiye hanze, avuga ko ari imwe mu nziza z’umwaka.

Colorful Generation, ni izina rya Album ya Bruce Melodie aherutse kumvisha abakunzi ba muzika mu gitaramo cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, wahise anayigura, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.

Iyi album yamaze kujya hanze, aho ubu iri ku rubuga rwumvirwaho indirimbo rwa Spotify, ndetse aba mbere bakaba bamaze kumva indirimbo z’uyu muhanzi Nyarwanda.

Mu butumwa bushimira uyu muhanzi yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, nyuma y’amasaha macye iyi album isohotse, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abantu ko uretse kuba iyi album iri kuri Spotify, iri no ku zindi mbuga za muzika, ati “ntagushidikanya ni imwe muri album nziza z’umwaka.”

Yakomeje agira ati “Indirimbo nyinshi ziyiriho nka Rosa, Maya, Nzaguha Umugisha, Nari Nzi Ko Uzagaruka, Kuki na Sinya, zo zizakomeza gukundwa mu myaka myinshi izaza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ni umwe mu banyapolitiki bamaze iminsi bagaragaza ko bashyigikiye muzika nyarwanda, aho mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, yitabiriye ibitaramo bigera kuri bine mu gihe cy’ibyumweru bine, birimo icya The Ben cyabaye ku Bunani tariki 01 Mutarama 2025 na we yamurikiyemo album ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 8 =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Next Post

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

Related Posts

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style
IMYIDAGADURO

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

14/11/2025
Hanga Pitchfest 2025: Rwanda’s Biggest Tech Event Returns to Spotlight Young Innovators

Hanga Pitchfest 2025: Rwanda’s Biggest Tech Event Returns to Spotlight Young Innovators

14/11/2025
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwakoze mu nzego za Leta wanifuzaga kuba Umudepite uregwa Jenoside

14/11/2025
Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

14/11/2025
Women Empowerment: Striking a Balance or Creating a Divide?

Women Empowerment: Striking a Balance or Creating a Divide?

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Ab’i Nyanza nyuma yo kunguka igikorwa remezo kibahuza na Bugesera-Kigali baratanga ikindi cyifuzo

Hanga Pitchfest 2025: Rwanda’s Biggest Tech Event Returns to Spotlight Young Innovators

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.