Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri album ya Bruce Melodie igisohoka

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda wagiye kumushyikigira

Mu mpera z'umwaka ushize Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Melodie anagura album ye

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye album ya Bruce Melodie nyuma yuko igiye hanze, avuga ko ari imwe mu nziza z’umwaka.

Colorful Generation, ni izina rya Album ya Bruce Melodie aherutse kumvisha abakunzi ba muzika mu gitaramo cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, wahise anayigura, aho yishyuye Miliyoni 1 Frw.

Iyi album yamaze kujya hanze, aho ubu iri ku rubuga rwumvirwaho indirimbo rwa Spotify, ndetse aba mbere bakaba bamaze kumva indirimbo z’uyu muhanzi Nyarwanda.

Mu butumwa bushimira uyu muhanzi yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, nyuma y’amasaha macye iyi album isohotse, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abantu ko uretse kuba iyi album iri kuri Spotify, iri no ku zindi mbuga za muzika, ati “ntagushidikanya ni imwe muri album nziza z’umwaka.”

Yakomeje agira ati “Indirimbo nyinshi ziyiriho nka Rosa, Maya, Nzaguha Umugisha, Nari Nzi Ko Uzagaruka, Kuki na Sinya, zo zizakomeza gukundwa mu myaka myinshi izaza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ni umwe mu banyapolitiki bamaze iminsi bagaragaza ko bashyigikiye muzika nyarwanda, aho mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiro z’uyu, yitabiriye ibitaramo bigera kuri bine mu gihe cy’ibyumweru bine, birimo icya The Ben cyabaye ku Bunani tariki 01 Mutarama 2025 na we yamurikiyemo album ye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa bw’amahoro bwa LONI

Next Post

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

Related Posts

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

IZIHERUKA

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

DRC: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’urwego rw’Ubucamanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.