Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, na Bugesera na Ngoma mu y’Iburasirazuba, uraza kumara amasaha arindwi (kuva saa sita kugeza saa moya) udakoreshwa n’ibinyabiziga kubera ibikorwa biteganyijwe.
Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, rireba abakoresha uyu muhanda Nyanza-Bugesera-Ngoma.
Uru rwego ruvuga ko “Kubera ibikorwa biteganyijwe uyu munsi ku wa 20 Ugushyingo 2025, Umuhanda uhuza Uturere twa Nyanza, Bugesera na Ngoma uraba udakoreshwa n’ibinyabiziga guhera saa sita z’amanywa (12:00PM) kugeza saa moya za nijoro (19:00 PM).”
Polisi y’u Rwanda itatangaje ibyo bikorwa biteganyijwe, yakomeje igira iti “Turaza kubamenyesha umuhanda niwongera kuba nyabagendwa.”
Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, ruvuga kandi ko hari Abapolisi baza kuba bari muri uyu muhanda, baza kuyobora abagombaga kuwukoresha muri ibyo bihe uza kuba utari nyabagendwa ku binyabiziga.

RADIOTV10








