Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in MU RWANDA
0
Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yitabye Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga igitaraganya, biturutse ku kinyobwa cya kanyanga bivugwa ko yasangiraga na mugenzi we bari bafite akajerekani kayo k’amacupa 15 batoraguye mu ishyamba aho kari gahishe.

Uwitabye Imana yitwa Evariste wo mu mu Mudugudu wa Rugarama, mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana, aho yaguye ku ivuriro ry’Ibanze rya Rwinyana.

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko ubwo nyakwigendera yari mu nzira ataha iwe, yahuye na mugenzi we akamutumira ngo bajye gusangira kanyanga yari yabonye ahantu, bagahita bajyana.

Umwe mu baturanyi yabwiye ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, ko ubwo uyu Evariste na mugenzi we banywaga iyo kanyanga, bageze hagati ikabagwa, nabi ndetse nyakwigendera we bigakomera, ari bwo bahitaga bamujyana ku Ivuriro rya Rwinyana, agahita agwayo.

Yagize ati “Amakuru mfite yatanzwe n’uwo basangiye iyo kanyanga barukije, yambwiye ko ari akajerekani k’amacupa 15 banyoye hagasigaramo nke.”

Ni mu gihe umuryango wa nyakwigendera wo uvuga ko atazize iki kinyobwa, ahubwo ko ashobora kuba yarashyiriwemo amarozi.

Umugore wa nyakwigendera bari babanje kujyana mu Isoko, yagize ati “Twari twavanye mu rugo akomeye, kandi n’izo nzoga bavuga yanyweye, yari asanzwe azinywa pe. Ahubwo njye ndakeka ko baba bamuvangiye.”

Urupfu rwa nyakwigendera, rwemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick, wavuze ko icyo kinyobwa cya kanyanga nyakwigendera yasangiraga n’undi w’umusore, bari bakibonye mu ishyamba aho cyari gihishe.

Uyu muyobozi avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ari na ryo ritegerejweho kugaragaza icyahitanye nyakwigendera, ariko ko aka kanya hatahita hemezwa ko yazize iyo kanyanga.

Ati “Kubera ko nta kindi kintu kizwi yari asanzwe arwaye muri iyo minsi, habayeho kubihuza n’uko yaba azize kanyanga, ariko ntawabihamya 100%.’’

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 4 =

Previous Post

Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

Next Post

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Related Posts

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw'icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y'ababukora, bityo ko...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

by radiotv10
12/09/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika...

Rwanda Expresses Solidarity with Qatar Following Iran’s Missile Attack

Rwanda condemns Israel strike in Doha, affirms solidarity with Qatar

by radiotv10
12/09/2025
0

The Government of Rwanda has unequivocally condemned the airstrike carried out by Israel in Doha, Qatar, on September 9, 2025,...

IZIHERUKA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho
IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

12/09/2025
Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.