Monday, September 9, 2024

Umwe yaje yambaye Casque: Abanyeshuri basabwe kwambara ibibabuza gukoperana babishyiramo urwenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri bo muri Kaminuza imwe yo muri Philippines, basusurukije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusabwa kuza mu kizamini bambaye ibibabuza gukoperana, bakambara ingofero zisekeje barimo n’uwaje yambaye Casque.

Aba banyeshyri bambaye ingofero zibabuza gukoperana, biga mu ishuri rikuru riherereye mu Mujyi wa Legapzi, aho bari basabwe kuza bambaye ibintu bibabuza kunaga ijisho ku mpapuro za bagenzi babo ubwo bari mu bizamini.

Harimo kandi uwaje yambaye ibikarito bisanzwe byifashishwa mu kubika amagi mu gihe abandi bari bambaye ingofero bafindafinze mu bikoresho bishaje.

Mary Joy Mandane-Ortiz, umwe mu barimu b’aba banyeshuri, wigisha ibijyanye no gukanika amashanyarazi, yavuze ko yasabye aba banyeshuri be gukoresha ubu buryo mu rwego rwo kureba ubunyangamugayo bwabo.

Yavuze ko ubu buryo bwatanze umusaruro mu ikorwa ry’ibizamini by’icyiciro cyo hagati cy’igihembwe byabaye mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira byitabiriwe n’abanyeshuri babarirwa muri Magana.

Yavuze ko igitekerezo cyari ugusaba abanyeshuri kwambara ibintu bibabuza gukoperana bikoze mu buryo bworoheje.

Yavuze ko ubu buryo yabwigiye ku bwakoreshejwe n’ishuri rimwe ryo muri Thailand muri uyu mwaka.

Muri 2013, hari ifoto yayacicikanye igaragaza abanyeshuri bo muri kaminuza yo muri Bangkok bafashe impapuro z’ibazwa bazikozemo ibyo bambara ku matwi ku buryo bareba imbere gusa, batabasha kureba ku ruhande.

Amafoto y’aba banyeshuri yaciye ibintu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts