Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

radiotv10by radiotv10
16/11/2024
in MU RWANDA
0
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yo kwegura k’Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, n’umwe mu bamwungirije ndetse n’uwari Perezida y’Inama Njyanama, hamenyekanye iyirukanwa ry’abandi bakozi 13 b’aka Karere, barimo uwari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere.

Iyegura rya Mukase Valentine ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, aho yeguriye rimwe na Niragire Theophile wari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ndetse na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, avuga ku iyegura ry’aba bayobozi, yavuze ko ari icyemezo bafashe ku bushake bwe.

Yagize ati “Uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu uvuga ko iyo umuyobozi yumva atagishoboye inshingano, ari byiza gufata icyemezo akava mu nshingano, yavuze ko nta gikuba cyacitse muri aka Karere ka Karongi.

Ni mu gihe hari andi makuru yavugaga ko iyegura ry’aba bayobozi ryaturutse ku nama ya Njyanama yateranye kuri uyu wa Gatanu, ari na yo yeguje aba bayobozi kubera imiyoborere mibi, ivugwamo ibibazo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10, yemeza ko kandi muri aka Karere ka Karongi, hirukanywe abandi bakozi barimo Ndamyeyezu Fidèle wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere muri aka Karere.

Hirukanywe kandi Safari Anastase wari Umuyobozi Mukuru wa One Stop Center, Bigirimana Enock, Biremarugira Patrick, Bizimana Rusimbana Augustin, Hakuzimana Project, Insonere Josue, Muhayimana Gérard, Niyonzima Salomon, Nsengiyumva Eric, Nyirashyirambere Jeannette, , Hitumukiza Marcel, na Udahemuka Berchmas.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + two =

Previous Post

Isesengura: U Rwanda rwakwema rute mu kurandura SIDA nyamara abandura benshi ari urubyiruko?

Next Post

Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo

Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.