Umwongereza Peter Joseph Blackmore wakinnye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2024 ari we uyoboye abandi, ni na we wakegukanye, aho yagasoje yamaze kwishimira kwigukana iri siganwa, agera ku murongo wera agendesha ipine rimwe.
Peter Joseph Blackmore wegukanye aka gace ka nyuma ndetse n’isiganwa ryose, asanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech, ni umusore ukiri muto dore ko afite imyaka 21 y’amavuko.
Aka gace k’ibilometero 73,6, karahagurukira kuri Kigali Convention Center abe ari na ho gasorezwa.
Abakinnyi 68 batangiye gusiganwa, ku rutonde rusange, Umunyarwanda Areruya Joseph wigeze kwegukana iri siganwa, ari we uherekeje abakinnyi bose.
Ni agace katangijwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, wanatangije agace ka karindwi k’ejo hashize kavaga i Gicumbi kerecyeza i Kayonza.
Abanyakigali mu ngeri zose, nyuma yo kuva gusenga kuri bamwe no gufata ifunguro rya mu gitondo, bahise berecyeza ku mihanda kwihera ijisho uburyo abakinnyi banyonga igare.
Amanota ya mbere y’umukinnyi usiganwa kurusha abandi mu muhanda, yegukanywe na Nsengiyumva Shemu wakurikiwe na Munyaneza Didier bari kurwanira aya manota, bakurikirwa na Teugels na we wakomeje gushakisha aya manota.
Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 27, bakiyobowe na batatu bari muri Breakaway yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’igihe kibarirwa mu masegonda 30” hagati yabo na Peloton.
Amanota ya Sprint ya kabiri, yegukanywe na Donie wakurikiwe na Torres ndetse na Simon watwaye amanota y’uwa gatatu.
Abakinnyi binjiye mu bilometero 30 bya nyuma, aho basigaje 28 KM ngo hamenyekane uwegukana Tour du Rwanda 2024, bari bakomeje kuyoborwa n’abakinnyi batatu, bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1′.
Abakinnyi bamaze kuzenguruka inshuro enye mu bice bya Kigali, bahise berecyeza ku Giticyinyoni, bamanukiye ku Muhima, na Nyabugogo basanzeyo abaturage benshi bari baje kwihera ijisho. Bari bakomeje kuyoborwa na Donie, Torres, na Simon.
Binjiye mu bilometero 20 bya nyuma, Breakaway yari isigayemo abakinnyi babiri ari bo Donie na Torres, mu gihe Simon we yari yamaze gufatwa na Peloton.
Umufaransa Pierre Latour wegukanye Etape 5, yegukanye amanota y’agasozi ka Norvege mu gace ka nyuma, bihita bimuha amahirwe yo kuba umukinnyi wahize abandi mu guterera muri Tour du Rwanda.
Mu bilometero bitanu bya nyuma, Umwongereza Peter Joseph Blackmore wari unambaye Maillot Jaune ukinira ikipe ya Israel Premier Tech, yakoze atake, ahita yenekera abandi, arinda agera ahasorejwe aka gace, ahagera yamaze kwishimira kwegukana Tour Du Rwanda, aho yahageze agendesha ipine rimwe.
Peter Joseph Blackmore yegukanye iri siganwa rya Tour du Rwanda 2024, akoresheje amasaha 17:18’46”, aho yakurikiwe n’Umunya-Khazakistan Ilkhan Dostiyev umurusha amasegonda 41”, mu gihe Umunya-Colombia Jhonathan Restrepo Valencia wanegukanye agace kamwe muri Tour du Rwanda 2024, we arushwa amasegonda 43”.
Muri iyi Tour du Rwanda itarahiriye Abanyarwanda, Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange, ni Eric Manizabayo, waje ku mwanya wa 15 aho asigwa iminota 5’16”.
RADIOTV10