Umukinnyi w’Umubiligi, Axel Witsel, ukina hagati mu kibuga, yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi izwi nka Diables rouges.
Axel Witsel, kuri ubu ukinira Atletico Madrid, yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi, ku myaka ye 34 gusa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu Axel Witsel yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho neza, ni iby’agaciro gakomeye kuba narafashe icyemezo cyo gusezera mu ikipe y’Igihugu. Byari iby’ishema ry’akataraboneka kubasha guhagararira Igihugu cyanjye mu myaka 15 ishize.”
Yakomeje agira ati “Ubu ni ingenzi kuri njye guha umwanya munini umuryango wanjye, nkanashyira umutima ku ikipe yanjye ya Atletico Madrid. Ndashimira abantu bose batumye nigaragaza mu mwambaro w’ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi (Diables rouges).”
Arongera ati “Ndashimira abatoza banjye bose, abakinnyi dukinana, ntibagiwe kandi n’abaganga b’ikipe. Ndanashimira abafana ku bwo kuntera ingabo mu bitugu mu mikino 130 nakiniyemo ikipe y’igihugu. Ishya n’ihirwe ku kiragano gishya, nizera ko kizaduha ibihe byiza by’akataraboneka.”
Cedrick KEZA
RADIOTV10