Umuryango Mpuzamahanga urwanda Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) uvuga ko urubanza rwa Rusesabagina ruza ku isonga mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma ku cyegeranyo ngarukamwaka ku myumvire y’uko Ibihugu birwanya ruswa.
Iki cyegeranyo ngarukamwaka kizwi nka CPI (Corruption Perceptions Index) cy’umwaka wa 2021, kigaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya itatu ku Isi kuko rwabaye urwa 52 ruvuye ku wa 49 naho amanota rukaba rwaragabanutseho inota rimwe kuko rwagize 54% mu gihe ubushize rwari rufite 53%.
Muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu inyuma ya Seychelles ya mbere, Cape Verde, Botswana na Maurtius biri imbere, bivuze ko rwarasubiye inyuma kuko umwaka ushize rwari ku mwanya wa 4 imbere ya Mauritius yafashe uyu mwanya.
Gusa mu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba ruracyari imbere nubwo amanota yasubiye inyuma.
Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ryawo ry’u Rwanda, rivuga ko mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma ari igipimo cya Demokarasi cyagabanutseho amanota 10% kikaba ari cyo cyasubiye inyuma kurusha ibindi byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yagize ati “Nk’uru rubanza rwa Rusesabagina ni kimwe mu biri ku isonga. Nk’iki gishobora gutuma wenda imyumvire cyangwa ba bandi bakora ubushakashatsi baduha amanota macye bitewe n’imyumvire yabo.”
Appolinaire Mupiganyi avuga iyo hakorwa ubushakashatsi nk’ubu bugahurirana n’ikintu kiri kuvugwa cyane nk’urubanza rwa Rusesabagina Paul kuko gishobora kugira ingaruka “Mbi cyangwa nziza.”
Kuba aba mbere muri EAC ntibikwiye kuturangaza
Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas avuga ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bidakwiye gutera kwirara.
Ati “Ni agahinda ahubwo dufite nk’Abanyarwanda, inota rimwe kugira ngo turitakaze ni yo mpamvu tuvuga ko dufata ingamba. Ntabwo wakwigereranya n’Ibihugu duturanye ugereranyije n’uko bihagaze. Twebwe ubundi ntabwo twigereranya na East Africa, oya.”
Imvugo yo kutihanganira ruswa no kuyirandura, igaruka umwaka ku wundi ariko imibare igaragaza ko mu myaka 10 u Rwanda rutava aho ruri mu kurwanya ruswa.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10