Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa

radiotv10by radiotv10
26/01/2022
in MU RWANDA
0
Urubanza rwa Rusesabagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma mu kurwanya ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga urwanda Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) uvuga ko urubanza rwa Rusesabagina ruza ku isonga mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma ku cyegeranyo ngarukamwaka ku myumvire y’uko Ibihugu birwanya ruswa.

Iki cyegeranyo ngarukamwaka kizwi nka CPI (Corruption Perceptions Index) cy’umwaka wa 2021, kigaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya itatu ku Isi kuko rwabaye urwa 52 ruvuye ku wa 49 naho amanota rukaba rwaragabanutseho inota rimwe kuko rwagize 54% mu gihe ubushize rwari rufite 53%.

Muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu inyuma ya Seychelles ya mbere, Cape Verde, Botswana na Maurtius biri imbere, bivuze ko rwarasubiye inyuma kuko umwaka ushize rwari ku mwanya wa 4 imbere ya Mauritius yafashe uyu mwanya.

Gusa mu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba ruracyari imbere nubwo amanota yasubiye inyuma.

Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ryawo ry’u Rwanda, rivuga ko mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma ari igipimo cya Demokarasi cyagabanutseho amanota 10% kikaba ari cyo cyasubiye inyuma kurusha ibindi byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yagize ati “Nk’uru rubanza rwa Rusesabagina ni kimwe mu biri ku isonga. Nk’iki gishobora gutuma wenda imyumvire cyangwa ba bandi bakora ubushakashatsi baduha amanota macye bitewe n’imyumvire yabo.”

Appolinaire Mupiganyi avuga iyo hakorwa ubushakashatsi nk’ubu bugahurirana n’ikintu kiri kuvugwa cyane nk’urubanza rwa Rusesabagina Paul kuko gishobora kugira ingaruka “Mbi cyangwa nziza.”

Mupiganyi avuga ko urubanza rwa Rusesbagina ruri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma

 

Kuba aba mbere muri EAC ntibikwiye kuturangaza

Umuvunyi Mukuru Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas avuga ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bidakwiye gutera kwirara.

Ati “Ni agahinda ahubwo dufite nk’Abanyarwanda, inota rimwe kugira ngo turitakaze ni yo mpamvu tuvuga ko dufata ingamba. Ntabwo wakwigereranya n’Ibihugu duturanye ugereranyije n’uko bihagaze. Twebwe ubundi ntabwo twigereranya na East Africa, oya.”

Imvugo yo kutihanganira ruswa no kuyirandura, igaruka umwaka ku wundi ariko imibare igaragaza ko mu myaka 10 u Rwanda rutava aho ruri mu kurwanya ruswa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Nyanza: Umukobwa w’imyaka 17 yanyoye imiti yica kuko yatewe inda bikamuteranya na Nyina

Next Post

Karongi: Abanyeshuri 13 bari bahunze inkingo bakaburirwa irengero babonetse inzara yenda kubahitana

Related Posts

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangiye kuburanishwa urubanza ruregwamo abantu barenga 20 barimo abasirikare babiri bo ku rwego rw’Abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abanyamakuru...

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

by radiotv10
13/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aravuga ko ababazwa no kuba inzu ye yasohowemo n'umugore we...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

IZIHERUKA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare
MU RWANDA

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

13/08/2025
Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

13/08/2025
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

13/08/2025
Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Abanyeshuri 13 bari bahunze inkingo bakaburirwa irengero babonetse inzara yenda kubahitana

Karongi: Abanyeshuri 13 bari bahunze inkingo bakaburirwa irengero babonetse inzara yenda kubahitana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Gen.Muhoozi yongeye gushimangira ko UPDF na RDF ari abavandimwe anahishura gahunda bafitanye

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.