Umunyemari Urayeneza Gerard umaze iminsi aburana ubujurire bwe ku gihano cyo gufungwa burundu, yarangije kuburana, asaba kugirwa umwere ngo kuko ibyatumye akatirwa iki gifungo ari akagambane yakorewe.
Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 ubwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwapfndikiraga uru rubanza rw’ubujurire.
Urayeneza Gerard asanzwe yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu yafatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ubwo yasabwaga kugira ijambo rya nyuma avuga ku bujurire bwe, Urayeneza Urayeneza Gerard yasabye Urukiko kumugira umwere.
Ubu busabe bwe abushingira ku kuba abatangabuhamya bamushinjije mu rubanza rwo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, baje kwisubira bakamushinjura ndetse bakavuga n’impamvu yari yatumye bamushinja ko bari babihatiwe bakagira n’ibyo bizezwa.
Yavuze ko kuba yarajyanywe mu butabera ari akagambane yakorewe kuko ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya barimo Ngendahayo Denys, Musoni Jerome bavuze ukuri ku cyatumye afungwa ndetse bagasaba n’imbabazi kuba baramuhemukiye bakabanza kumushinja.
Urayeneza yavuze ko “Umutimanama wabo [abatangabuhamya] warabakomanze biyemeza kuvugisha ukuri babeshyuza ibinyoma bari bavuze mbere.”
Urayeneza Gerard akurikiranyweho icyaha cyo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamategeko Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard yagarutse kuri bamwe mu batangabuhamya barimo Mukamuhire Ruth wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije, avuga ko ibyo gushinja umukiliya we ko yamubonye ajya kuzana imbunda i Nyanza ari ibinyoma ndetse ko atigeze abivuga na mbere ngo abivuge mu Nkiko Gacaca.
Uyu munyamategeko yasabye Urukiko guhanaguraho ibyaha umukiliya we rugategeka ko ari umwere agasubira mu buzima busanzwe.
Kimwe n’abandi baregwa hamwe na Urayeneza Gerard, bose basabye Urukiko kubagira abere ubundi rukabarekura.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bugaruka ku batangabuhamya baje kwivuguruza mu rubanza rw’ubujurire, buvuga ko hari ikibyihishe inyuma.
Umushinjacyaha Bonavanture Ruberwa wavugaga ko aba batangabuhamya bivuguruje hari ibyo bizejwe, yasabye Urukiko kuzaha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batigeze bivuguruza haba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse no mu nkiko.
Ati “Kuriya kwivuguruza byatewe n’abunganira Urayeneza Gerard n’abo mu muryango we bagiye kubareba bakagira ibyo babizeza.”
Me Kayitare wunganira abaregera indishyi na we yagarutse ku batangabuhamya bashinjije uregwa ndetse bakaza no kuguma ku ijambo bavuze mbere, asaba Urukiko guha agaciro ubuhamya bwatanzwe n’aba batangabuhamya.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahise rupfundikira urubanza, rukazarusoma tariki 24 Gashyantare 2022.
RADIOTV10