Bamwe mu basore n’inkumi bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, batageze mu ishuri, bavuga ko iyo imirimo y’ubuhinzi basanzwe bakora ibaye micye, bituma bisanga mu bushomeri, bagasaba ko na bo begerezwa ibigo bitanga amahugurwa y’imyunga itandukanye.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa RADIOTV10, abasanze mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya, bavuga ko abenshi bize amashuri abanza gusa, ndetse bamwe ngo ntibanayarangiza, ku buryo abenshi bashakira imirimo mu buhinzi gusa ariko bakagorwa n’uko hari ubwo iba mike cyane, maze bagakugarizwa n’ubukene bukomeye.
Nzayisenga Théophile ati “Ni ukubyuka ugakata mu misozi ushaka aho guhinga, cyangwa kwikorera ifumbire gutyo gusa. Mu gihe cy’amatumba mu mezi y’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi, haba habuze; ahantu ukorera igihumbi ukamara ikindi cyumweru wicaye!”
Uwiringiyimana Marcel ati “Uburyo tubayeho rero, ubuhinzi burahari, ariko iyo bwahagaze, nka sizeni y’ubuhinzi itaragera, akazi kaba ari ntako.”
Kubera iyo mpamvu, uru rubyiruko kimwe n’ababyeyi babo bagaragaza ko bakeneye kongererwa ubumenyi mu myuga itandukanye, gusa bagasobanura ko ibigo bitanga amahugurwa y’igihe gito kuri iyo myuga biri kure cyane.
Muhawenimana Fils ati “Tubonye imyuga twakwiga byadufasha tugashobora gukora umwuga runaka; hari igihe byigeze kubaho bigisha ibintu byo gukanika, ariko byararangiye.”
Nzayisenga Théophile ati “Nta myuga iri hafi aha, ariko icyo badufasha ni ukuyituzanira natwe tukagira icyo twigezaho.”
Miringiro Antoine (umubyeyi) ati “Akazi hari igihe abana bakabura, kuko inaha se atagiye mu cyayi, akandi yagakura he? Habonetse igitekerezo cyo kuzana utumashini bakiga imyuga byaba byiza.”
Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugaragaza ko n’ubwo bene aya mahugurwa y’igihe gito akiri make ku rubyiruko rwo muri aka karere, mu murenge wa Kabaya hari ikigo cy’urubyiruko kijya kiyatanga, bityo ko uru rubyiruko rukwiye gushishikarira kugira amakuru kugira ngo rubashe kugerwaho n’ayo mahirwe, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UWIHOREYE Patrick, abisobanura.
UWIHOREYE Patrick ati “Si mu Murenge wa Kabaya gusa kuko dufite imirenge 13; ayo mahugurwa barayakora, ahubwo akeneye kongerwa. Muri uwo murenge wa Kabaya ni ho dufite ikigo cy’urubyiruko kandi bahugurwa mu bintu bitandukanye, ubusuderi n’ubwubatsi. Amahirwe ari iwabo mu tugari; nibitabire inama z’urubyiruko mu tugari n’imirenge n’inteko z’abaturage.”
Ni mu gihe ibigo by’urubyiruko bishyirwa hirya no hino mu gihugu bifasha urubyiruko kwiga imyuga no kwihangira imirimo, bityo bikagira uruhare mu kwihutisha iterambere, nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere. Ni mu gihe kandi ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rungana na 65%.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









