• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
16/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka muri Egypt, batangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa mbere.

Rayon Sports, ikomeje urugamba rwo gushaka uko yakongera imbaraga mu ikipe isanzwe, nyuma y’aho bigaragaye ko isoko ryo mu mpeshyi ishize ritaremwe neza bityo ikipe ikaba ikeneye abandi bakinnyi.

Kagawa Ssenoga w’imyaka 24, ni Umukinnyi wari ufite amasezerano muri Express azageza mu kwa mbere kwa 2027, gusa ikipe ya Rayon Sports yamutumijeho kugira ngo aze akore imyitozo banaganire, mu gihe bakumvikana igahita igura amasezerano ye.

Uyu Musore ubusanzwe udahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ya Uganda Cranes, yari amaze gutsinda ibitego 6 mu mikino 10 ya shampiyona ya Uganda, aho ikipe ye ubu iri ku mwanya wa 9 mu makipe 16 mu mikino 10 ya shampiyona imaze gukinwa.

Muhammad Ssenoga Kagawa ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso, amakuru ahari avuga ko ari James Jimmy Kidega wigeze gukinira Rayon Sports wamurangiye ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mu gihe bakumvikana, yaba ari umwe mu bakinnyi benshi bakomoka muri Uganda bakiniye Rayon Sports barimo Mussa Esenu, Charles Bbaale, Simon Tamale, Joachiam Ojera, Yassin Mugume, Davis Kasirye, Mike Sserumaga

Undi mukinnyi mushya wagaragaye mu myitozo mu Nzove mu igeragezwa, ni Umunya-Misiri
Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa w’imyaka 26, akaba akinisha ukuguru kw’imoso, aca ku ruhande rw’imbere iburyo aho bakunze kwita kuri 7.

Aba bakinnyi bashya bariyongera kuri Faustin Likau Kitoko Pizarro, Umunye-Congo Kinshasa ukina hagati yugarira, akinira ikipe ya Flambeau du Centre mu gihugu cy’i Burundi anaheruka mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports, nta gihindutse akazaza kuyikinira mu kwezi kwa mbere.

Rayon Sports, ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 17 ku rutonde rwa shampiyona, imaze gukina imikino 11, mu gihe irushwa na Police FC ya mbere amanota 9 gusa yo ikaba imaze gukina imikino 12.

Umunyamisiri Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa yatangiye imyitozo muri Rayon

Umunya-Uganda Muhamed Kagawa Ssenoga na we yatangiye imyitozo

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + thirteen =

Previous Post

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Next Post

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.