Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, irasaba urubyiruko rwijanditse mu bujura, kubureka, bagashaka imirimo bakora irimo n’ubuhinzi kuko burimo imari ishyushye muri iki gihe.
Byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Itorero muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihuru, Pascal Gasana mu gusoza igikorwa cy’urubyiruko 84 bize ubuhinzi, bari bamaze iminsi 10 mu Itorero Intagamburuzwa batozwa indangagaciro Nyarwanda, mbere yo gutangira amasomo muri Kaminuza yigisha ubuhinzi butangiza ikirere izwi nka RICA iherereye mu Karere ka Bugesera.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru, ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanaza wa 2023-2024, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yavuze ko ibyaha bibiri by’ubujura no gukubita no gukomeretsa, biri mu byaje ku isonga umwaka ushize, aho ubwabyo gusa bigize 59,3% y’ibyaha byose byakozwe muri rusange.
Umushinjacyaha Mukuru yavuze kandi ko urubyiruko ari rwo rwiganje muri ibi byaha, kandi ko biba bifitanye isano n’iyindi ngeso mbi y’ubusinzi.
Mu kiganiro Umuzabikorwa w’Itorero muri MINIBUMWE, Pascal Gasana yagejeje kuri ruriya rubyiruko 84, yavuze ko rwabanje gutozwa kirazira n’indangagaciro nyarwanda, kuko ari byo rukingo rw’izi ngeso mbi ziri mu rubyiruko.
Yagize ati “Ni irihe shuri ujyamo ukiga kutaba umujura? Ushobora kuba umuhanga kabuhariwe, ukaba n’umujurura kabuhariwe. Impamvu ni uko kwiba ntaho babikubuza. Ishuri ryiza naryo ni Itorero. Nta shuri ryiza ryaruta itorero.”
Uru rubyiruko ruvuga ko ingeso mbi zivugwa muri bagenzi barwo bagiye kuzisimbuza ubuhinzi bw’umwuga, kandi ko bazaba bashyize mu bikorwa isomo rikomeye bahawe ryo gukunda Igihugu.
Umwe yagize ati “Bavuga ko kugira ngo ugere ku musaruro w’icyo ari cyo cyose ugomba kugira ikinyabupfura. Ubundi numara gukunda Igihugu uziyumvamo n’ibyo byo guteza imbere ubuhinzi. Kugira ngo cya Gihugu ukunda abagituye batere imbere.”
David NZABONIMPA
RADIOTV10