Uruganda rwa Apple rusanzwe ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Telefone na mudasobwa, rwahagaritse umushinga w’imyaka icumi wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ni umushinga w’ibanga wiswe Titan wakorwagamo n’abagera ku bihumbi bibiri wari ugamije gukora imodoka zitwara.
Ikinyamakuru France 24, kiratangaza ko bivugwa ko uru ruganda rwa Apple rwahuye n’inzitizi zirimo izijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ihangana ku isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ibi byatumye iyi sosiyete ihitamo kwibanda ku gushyira imbaraga zayo mu mushinga w’ubwenge buhangano (AI), ndetse inimura bamwe mu bakozi bayo ibavana muri uwo mushinga yahagaritse.
Ubusanzwe ubwenge buhangano bufasha koroshya akazi nko gukora inyandiko, amashusho, n’ibindi bikoresho binyuze mu buryo bworoshye.
Iri koranabuhanga rikurura ishoramari rikomeye ry’amasosiyete akomeye y’ikoranabuhanga ku Isi, ryatumye uru ruganda rwa Apple narwo rwinjira muri iri hangana.
Mu gihe uruganda rwa Apple rutaragira icyo rutangaza ku mushinga wahagaze wo gukora imodoka zikoresha amashanyarazi, rukomeje kandi no guceceka ku bikorwa byarwo by’ubwenge buhangano, gusa mu kwimukira kuri uyu mushinga wa AI byerekana ingamba zifatika zishobora kubyaza umusaruro ubushobozi bw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’uruganda
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10