Friday, August 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urugendo rwa Nshimiyimana wanyuze mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari Umupadiri

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in MU RWANDA
0
Urugendo rwa Nshimiyimana wanyuze mu buzima bwo ku muhanda ubu akaba ari Umupadiri
Share on FacebookShare on Twitter

Padiri Jean Bosco Nshimiyimana uherutse guhabwa ubusaseridoti, yavuze inzira yanyuzemo akiri muto, zirimo kuba mu buzima bwo ku muhanda bwanatumye yisanga anywa ibiyobwenge, akaza guhinduka, akiyemeza kunyura inzira igororotse kugeza aho abereye Umupadiri.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Jean Bosco Nshimiyimana ku myaka ye cumi n’ibiri yari yasuye umuryango w’Abaturanyi, nuko ababyeyi be barahunga, aburana na bo.

Agira ati “Icyo gihe nisanze ndi jyenyine ariko menya amakuru ko byatewe n’uko jyewe ntari iruhande rw’ababyeyi banjye ahubwo nari ndi kumwe n’abana b’abaturanyi ariko na bo ntibampungishe nkirwanaho muri icyo gihe no ku myaka nari mfite 12.”

Byatumye yisanga aba mu buzima bwo mu muhanda, ndetse ananywa ibiyobyabwenge ahanini agira ngo niyicwa mu gihe cya Jenoside, apfe atumva. Ibiyobyabwenge byahise bimugira imbata, maze na nyuma ya Jenoside akomeza kubinywa.

Mu mwaka wa 2003 habaye gahunda idasanzwe yo gushyira abana bose mu ishuri, ku buryo n’abari ku muhanda bashyizwe mu bigo kandi bagafashwa kwiga.

Icyo gihe nibwo na we yatangiye inzira yo kwiga ari nabwo yaganaga ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo bumufashe. Icyakora byaragoranye kuko icyo gihe bamwohereje mu kigo cy’abana cyabaga i Gacuriro ariko bakamwima umwanya.

Yaje kwemererwa ariko nyuma yo kurangiza amashuri abanza, banze kumurihirira ayisumbuye.

Hagati yo kuva mu muhanda no kujya ku ishuri, haciyemo akanya. Avuga ko kugira ngo ave mu buzima bwo mu muhanda bitamworoheye kuko bagifata icyemezo cyo gukura urubyiruko mu muhanda yatangiye kwikorera akazi ko mu rugo.

Mu mwaka wa 2006 yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri, yiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kagugu atunzwe no gusaba abantu ibiryo.

Nyuma yagiye muri Caritas ya Kigali 2009 maze imwitaho uko bikwiriye bamuha byose atangira ubuzima bushya.

Amashuri abanza yayasoje neza kuko yatsinze ibizamini bya Leta ari uwa mbere, ajya kwiga muri Kristu Roi mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Aha ni ho Kiliziya yamubereye umubyeyi (Caritas) bakomeza kumuherekeza mu buryo bwa Roho bituma kuva atangiye ishuri arangwa n’imyitwarire myiza.

Gusa mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye ageze mu mwaka wa kane yaje kumva umutimanama umubwira gusubira mu muryango we aza kubegera bariyunga ku buryo ubu babanye neza.

Padiri Nshimiyimana avuga ko icyamufashije kureka ibiyobyabwenge ari inama yagiriwe na Padiri Gallican Ndayisaba wahoze ayobora Centre National de Pastorale Saint Paul (St Paul) mu mujyi wa Kigali ubu akaba akorera ubutumwa mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Agira ati “Yangiriye inama zo kureka kunywa ibiyobyabwenge ndazumva kandi zaramfashije. Ndanashimira Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo kuko icyo gihe Caritas yamfashaga yari umuyobozi wayo.”

Padiri Nshimiyimana avuga ko akiri mu mashuri yiyumvaga nk’umuntu uzarangiza agahita ashaka umugore akagira umuryango ariko kubera urukundo Caritas yamugaragarije byatumye yiyumvamo umuhamagaro wo kwiyegurira Imana kuko yumvaga nta kindi afite cyo kuyitura uretse kuyiyegurira burundu.

Inzozi ze yazigezeho kuko yahawe ubusaserodoti tariki 20 Nyakanga 2025 ubu akaba agiye gukorera ubutumwa mu Ntara y’Amajyepfo muri Paruwasi ya Mugombwa, Diyosezi ya Butare mu Karere ka Gisagara mu muryango wa “Rogationnistes du Cœur de Jésus”.

Uyu musaserdoti avuga ko nta hantu Imana itakura umuntu ndetse ntacyo Imana idashobora gufasha umuntu ngo ahinduke.

Avuga ko umuntu wayobye akajya mu nzira idatunganye akanywa ibiyobyabwenge ashobora guhinduka kandi akavamo umugabo uhamye akigirira akamaro ndetse akakagirira n’Igihugu.

Umuhango wo guhabwa ubupadiri we wayobowe na Musenyeri Antoni Kalidinari Kambanda

Yahise atangira umuhamagaro wo kwiha Imana

Ivomo: Kigali Today

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eleven =

Previous Post

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Next Post

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Related Posts

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

by radiotv10
28/08/2025
0

Priest Jean Bosco Nshimiyimana, who was recently ordained, shared the difficult journey of his living on the streets and consuming...

Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

by radiotv10
28/08/2025
0

Umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa mu butabera, “Le Collectif des parties civiles...

Icyo RwandAir yizeza abagenzi nyuma yo kubona izindi ndege ebyiri za Boeing 737-800

Icyo RwandAir yizeza abagenzi nyuma yo kubona izindi ndege ebyiri za Boeing 737-800

by radiotv10
28/08/2025
0

Sosiyete y’u Rwanda y’ingendo z’indege RwandAir yatangaje ko yabonye izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-800, ikizeza abagenzi...

Hagaragajwe gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazataha

Gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bazasubira ku mashuri yatangajwe

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyashyize hanze ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri, izatangira tariki 05 Nzeri...

Digital literacy: The skill every Rwandan student must have in 2025

Digital literacy: The skill every Rwandan student must have in 2025

by radiotv10
28/08/2025
0

In today’s world, being educated goes beyond knowing how to read and write. The 21st Century has introduced a new...

IZIHERUKA

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa
AMAHANGA

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

by radiotv10
28/08/2025
0

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

28/08/2025
APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

28/08/2025
Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

28/08/2025
Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

Eng.-The journey of Nshimiyimana: From street life to priesthood

28/08/2025
Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

Kuba Meya yahagaritse gushyingura Zigiranyirazo muri Orleans ni ubutwari- CPCR

28/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo abasesenguzi babona kizasigwa n’uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya n’uwa N.Korea mu Bushinwa

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.