Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w’ikirangirire agahigika Diamond

radiotv10by radiotv10
18/07/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Urugendo rw’amakorosi rw’uwisanze acuruza ibiraha wifuza kuba umuhanzi w’ikirangirire agahigika Diamond
Share on FacebookShare on Twitter

Ngarukiyintwari Dieudonne uzwi nka Dio Boy muri muzika Nyarwanda, yatubariye inkuru y’urugendo rwe rutoroshye, rw’uburyo yisanze mu buzunguzayi bw’ibiraha nyuma yo kugera muri Kigali agiye kwiga umuziki, ubu akaba yifuza kuba umuhanzi w’akataraboneka kurusha ikirangire Diamond.

Uyu musore avuga ko nyuma yo kujya kwiga umuziki mu Mujyi wa Kigali, ababyeyi be baje kugirana ibibazo, bigatuma adakomeza amasomo, aza no gusubira iwabo.

Ati “Naje kugaruka nza ndi umuzunguzayi kugira ngo nshake amafaranga yo gukora umuziki uko nabyifuzaga.”

Ubu bucuruzi butemewe, bwatumye aza gufatwa ajyanwa mu kigo cyinyuzwamo inzererezi by’igihe gito kizwi nko kwa Kabuga.

Ati “Muri uko kuzunguza nacuruje ibiraha, n’amagi, ngera aho ntangira gucuruza imyenda, rimwe baza kumfata bajya kumfungira kwa Kabuga.”

Yanakoze imirimo iciriritse nko gukorera amasuku abantu, ari na byo byaje kumucira inzira, kuko utunganya indirimbo ‘Sam Top Hit’ yakoreraga amasuku, yumvise afite impano yo kuririmba, akamwemerera kuzamukorera indirimbo imwe.

Ati “Top Hit najyaga mukoropera muri studio, rimwe yumva nzi kuririmba ampa impano y’indirimbo kuko namukoroperaga neza.”

Uyu musore avuga ko yigeze gutsinda amarushanwa yo kujya kwiga umuziki ku Nyundo bikarangira abuze amafaranga y’ishuri.

Ku ntego ye mu muziki, Dio Boy agira ati “Ni uko nta muntu wigereranya n’undi ariko numva indoto zanjye ari ukuzakora ibintu ibirenze ibya Diamond Platnumz”.

Mu buryo butamworoheye, Dio Boy amaze kwikorera indirimbo zigera kuri 4 zirimo iyitwa First one, Too Much, Nkopeza ndetse n’iyitwa Byanze aheruka gushyira hanze, inagarukaga ku nkuru y’ubuzima bwe yihariye.

Joby J. TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

Agasembuye gakabije mu rubyiruko katangatanzwe: Undi Muminisitiri agaragaje icyasimbuzwa inzoga

Next Post

Misiri: Ibyabaye ku bantu barindwi b’umuryango umwe byasigiye akababaro benshi

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.
IMIBEREHO MYIZA

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Misiri: Ibyabaye ku bantu barindwi b’umuryango umwe byasigiye akababaro benshi

Misiri: Ibyabaye ku bantu barindwi b’umuryango umwe byasigiye akababaro benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.