Abakurikiranira hafi ibijyanye n’iterambere ry’umuryango ndetse n’uburere bw’umwana bavuga ko mu gihe umwana yatozwa agafashwa kugira uruhare mu bikorerwa mu muryango yagira uruhare runini mu iterambere ryawo ndetse kikaba na kimwe mu gisubizo cy’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikunze kugaragara.
Ibyo babihurizaho na bamwe mu babyeyi bavuga ko bikwiriye nubwo bagaragaza ko badasobanukiwe uburyo bakoresha bigisha abana bakiri mu myaka yo hasi.
Iyo bavuze umuryango humvikana abayeyi ndetse n’abana ariko ibikorwa bibera mu muryango ni gake bibaho ko umwana cyane abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko babigiramo uruhare nyamara abakurikurikiranira hafi ibijyanye n’iterambere ry’umuryango ndetse n’uburenganzira bw’abana bavuga ko kwigisha umwana akiri muto akamenya kugira uruhare mu bimukorerwa no gufata imyanzuro runaka mu muryango abamo, bimufasha mu mikurire ye ndetse no guteza imbere umuryango we.
Ibyo kandi ngo mugihe umwana yabitozwa akiri muto cyaba kimwe mu bisubizo by’ikibazo cyida ziterwa abangavu kidasiba kumvikana.
Agaruka kuri ibi, Umukunzi Rene Christian yagize ati”Kumenyereza umwana kwifatira umwanzuro bimufasha cyane iyo akuze kuko bimurinda bimwe mu bibazo birimo n’inda zitateguwe. mbahe urugero nk’umukobwa wanjye turi inshuti cyane ambwira amabanga ye urumva ko n’aramuka akuze akagira n’umukunzi nabyo azabimbwira nkomeze kumufasha mugira inama”
Hari n’ababyeyi batandukanye bavuga ko bumva neza akamaro ko gutoza abana kugira uruhare mu bikorerwa mu muryango nubwo bagaragaza imbogamizi zo kubura umwanya uhagije ndetse no kubigiraho ubumenyi budahagije cyane ko abenshi babikora ntaho babyize cg ngo babe barabikorewe n’ababyeyi babo.
“Birakwiye gutoza umwana kwifatira imyanzuro no kugira uruhare mu biteza imbere umuryango, ariko nanone nkanjye ntago nzi ngo nabimufashamo gute? erega ibintu utakorewe ntiwamenya uko ubikorera abandi”
Cyeretse wenda habayeho nk’ubukangurambaga bakatwigisha uko twafasha abana bacu”
umukunzi Réne christian ukurikiranira hafi imikurire n’uburenganzira bw’abana avuga ko umwanya atari ikintu ababyeyi bakwiriye kwitwaza ahubwo icyingenzi ari akamenyero no guhozaho ese abatarasobanukirwa nuko bafasha abana babo babigenza bate?
“Urugero nk’umwana muto niba ushaka nko kumugurira umwenda banza umubaze icyo abitekerezaho atari uko ushaka ko akugira inama ariko wumve ibitekerezo bye ibyo bigenda bimufasha kuburyo akura azi kwifatira umwanzuro”
Ubu buri mubyeyi asabwa kwita ku burere bw’umwana we kuko byagaragaye ko iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange mu gihe kiri imere bigenwa n’uburere bwahawe abana.
Nyamara umuvuduko w’iterambere hari bamwe bagaragaza ko ubasiga nk’aho usanga umubyeyi amara igihe kinini ashakisha ibitunga umwana namashuli ye ywe bamwe bakuva k bikwiriye kugarukira aho, gusa abahanga bavuga ko nkuko utabura umwanya wo gufata amafnguro ari nako udakwiye kuburira umwana umwanya bityo bigafasha mu iterambere.
Inkuru ya Denyse MBABAZI MPAMBARA/RadioTV10.