Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’umugabo ukubitana ubugome umugore we akanyuzamo akanaterura uruhinja ruba ruri hafi aho akarunaga hirya. Amakuru avuga ko uru ruhinja rwahise rwitaba Imana.
Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, ni ay’umugabo wo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya.
Ni amashusho agaragaza ubugome bukomeye bw’uyu mugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko aria bantu bifashishije.
Mu gukubira uyu mugore we witwa Mary Muthoni, uruhinja ruba ruyamye hasi runyuzamo rukarira, uyu mugabo agahita ahindukira akaruterura akarunaga.
Amakuru avuga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo.
Uyu Njuguna Samuel Kigumo yatangaje ko iyi nkuru mbi yayigejejweho n’umukazana we Mary Muthoni waje aje gutabaza amubwira ko umugabo we abamereye nabi.
Uyu mugabo gito wahohoteye umugore we akanica ruriya ruhinja, ashinja umufasha we kumuca inyuma ndetse ngo n’uwo mwana avuga ko atari uwe ari uw’undi mugabo.
RADIOTV10