Abivuriza ku Kigo cy’Ubuzima (Poste de Sante) cya Gitara cyo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bamaze icyumweru bashaka kwivuza bakabura abaganga, kandi ntibamenye n’ikibyihishe inyuma.
Abavuga ko baje kwivuza bakabura abaganga, ni abaturage bo mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare.
Bamwe muri bo bari baje kwivuza ku nshuro ya kabiri babura abaganga, abandi na bo bakavuga ko bisa nk’aho nta baganga bafite, kuko n’uhakora ashobora kumara iminsi itatu cyangwa icyumweru atahaboneka.
Dusabimana Clementine yagize ati “Naje kwivuza ariko ntabo mpasanze. Nk’ubu nje hano kabiri mbura abaganga.”
Igiraneza yunzemo na we yagize ati “Ubu nk’izi saha abaje kwivuza bagiye i Mutumba, Cyarubare cyangwa Rubona.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko nubwo iki Kigo cy’Ubuzima kigeze kugira ibibazo, ariko bari babikemuye, bakaba bagiye kongera kubikurikirana.
Yagize ati “Hari uko yari ifite ibibazo turabikurikirana ariko niba hari andi makuru yaba yaje mashya tutari tuzi twayakurikirana tukamenya impamvu idakora kuko mu gihe cyashize ibibazo byarimo byari byamaze gukemuka.”
Abaturage bivuriza kuri iki Kigo cy’Ubuzima cyaGitara, bavuga kuba batabona abaganga babitaho bibateza ibihombo by’amatike bajya kwivuriza Cyarubare.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10