Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urujijo ku misanzu bamaze imyaka itatu bishyura muri gahunda bashishikarijwe ko ibafitiye akamaro

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Urujijo ku misanzu bamaze imyaka itatu bishyura muri gahunda bashishikarijwe ko ibafitiye akamaro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bamaze imyaka itatu batanga imisansu muri gahunda ya ‘Ejo Heza’ mu matsinda basanzwe bizigamiramo, ariko bakaba batayibona kuri konti zabo zo kwizigamira.

Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Nyange muri uyu Murenge wa Mugesera, bavuga ko iyo babajije Ubuyobozi bw’Akagari impamvu batabona imisanzu kuri konti zabo, bubabwira ko Sisiteme yapfuye, abandi bakababwira ko bakomeza gutegereza.

Nuyanga Athanase uvuga ko ahagarariye itsinda ry’abantu barindwi rigizwe n’abarezi b’abana b’incuke mu marerero mu Mudugudu wa Rwamamaga muri aka Kagari ka Nyange, avuga ko buri kwezi batanga imisansu ya Ejo Heza.

Ati “Ariko ntitubona mesaje, ntitumenya aho ajya, twagira ngo turabajije tuti ‘ese ayo mafaranga ajya he? Bimeze bite?’ Bakatubwira bati ‘mube mwitonze ngo biri kwa BDE’ ngo ‘ntibyari byasobanuka’ ngo aba afite ibintu byinshi rimwe na rimwe ngo tuzagerwaho. Ariko nkibaza nti umwaka wa mbere ugashira n’uwa kabiri tubaza ugasanga ni ikibazo.”

Nyiramariza Rosalie avuga ko igihe batangaga imisanzu yabo, hari inyandiko zuzuzwaga, ariko na bo bagategereza ko amafaranga yabo agera kuri konti bagaheba, banabaza uwayakiriye akabohereza ku bandi bayobozi.

Ati “Twaramubazaga we akatubwira ngo tujye kubaza kwa BDE ngo hariya ku Murenge. Bamwe bakajyayo bano ba CareGiver nta mesaje n’imwe bajya babona. Natwe hari itsinda tugira nta mesaje nigeze mbona kandi tumaze kugabana nk’imyaka nk’itatu.”

Nyirabugirimana Angelique na we yagize ati “Ntayo nabonye kandi icyo gihe itsinda twabagamo twarayitangaga nyuma yaho bajyanaga nomero tugategereza mesaje ntizize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye imiterere yacyo.

Yagize ati “Tumaze iminsi tugenderera Akagari ka Nyange n’utundi Tugari ariko icyo kibazo bari batarakitugezaho. Niba bahari mwabadusigira tugakurikirana, tumenye ese ni aya he matsinda, yazigamye angahe ubundi yagiye he? kuko turabibona muri Sisitemu. Ubwo rero abaye ataragezemo na byo twabibona dukoresheje n’amarangamuntu yabo tukayakurikirana.”

Uyu muyobozi avuga ko hari abantu batari inyangamugayo bashobora gutwara amafaranga y’abaturage baba batanze muri iyi gahunda yo kwizigamira, ku buryo byayigiraho ingaruka kandi ari gahunda yatekerejwe na Leta ku neza zabo, bityo ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukurikirana iki kibazo.

Bavuga ko batazi irengero ry’imisansu bishyuye muri Ejo Heza
Ngo iyo babajije bababwira ko ikibazo kiri muri sisitemu

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    11 months ago

    oya kandi. imisanzu y’abizigamira igomba kugera kuri compte zabo. mu bikinishwa iki ntikirimo. ntihaburemo n’igiceri.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Uko hakozwe operasiyo yasize batatu barimo umugore bafatanywe ibitemewe mu Rwanda na magendu

Next Post

Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

Umuhanzi uzwi mu karere ari kubaka umusigiti wo gusengeramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.