Bamwe mu bo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, bavuga ko bamaze imyaka itatu batanga imisansu muri gahunda ya ‘Ejo Heza’ mu matsinda basanzwe bizigamiramo, ariko bakaba batayibona kuri konti zabo zo kwizigamira.
Bamwe muri aba baturage bo mu Kagari ka Nyange muri uyu Murenge wa Mugesera, bavuga ko iyo babajije Ubuyobozi bw’Akagari impamvu batabona imisanzu kuri konti zabo, bubabwira ko Sisiteme yapfuye, abandi bakababwira ko bakomeza gutegereza.
Nuyanga Athanase uvuga ko ahagarariye itsinda ry’abantu barindwi rigizwe n’abarezi b’abana b’incuke mu marerero mu Mudugudu wa Rwamamaga muri aka Kagari ka Nyange, avuga ko buri kwezi batanga imisansu ya Ejo Heza.
Ati “Ariko ntitubona mesaje, ntitumenya aho ajya, twagira ngo turabajije tuti ‘ese ayo mafaranga ajya he? Bimeze bite?’ Bakatubwira bati ‘mube mwitonze ngo biri kwa BDE’ ngo ‘ntibyari byasobanuka’ ngo aba afite ibintu byinshi rimwe na rimwe ngo tuzagerwaho. Ariko nkibaza nti umwaka wa mbere ugashira n’uwa kabiri tubaza ugasanga ni ikibazo.”
Nyiramariza Rosalie avuga ko igihe batangaga imisanzu yabo, hari inyandiko zuzuzwaga, ariko na bo bagategereza ko amafaranga yabo agera kuri konti bagaheba, banabaza uwayakiriye akabohereza ku bandi bayobozi.
Ati “Twaramubazaga we akatubwira ngo tujye kubaza kwa BDE ngo hariya ku Murenge. Bamwe bakajyayo bano ba CareGiver nta mesaje n’imwe bajya babona. Natwe hari itsinda tugira nta mesaje nigeze mbona kandi tumaze kugabana nk’imyaka nk’itatu.”
Nyirabugirimana Angelique na we yagize ati “Ntayo nabonye kandi icyo gihe itsinda twabagamo twarayitangaga nyuma yaho bajyanaga nomero tugategereza mesaje ntizize.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye imiterere yacyo.
Yagize ati “Tumaze iminsi tugenderera Akagari ka Nyange n’utundi Tugari ariko icyo kibazo bari batarakitugezaho. Niba bahari mwabadusigira tugakurikirana, tumenye ese ni aya he matsinda, yazigamye angahe ubundi yagiye he? kuko turabibona muri Sisitemu. Ubwo rero abaye ataragezemo na byo twabibona dukoresheje n’amarangamuntu yabo tukayakurikirana.”
Uyu muyobozi avuga ko hari abantu batari inyangamugayo bashobora gutwara amafaranga y’abaturage baba batanze muri iyi gahunda yo kwizigamira, ku buryo byayigiraho ingaruka kandi ari gahunda yatekerejwe na Leta ku neza zabo, bityo ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gukurikirana iki kibazo.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10
oya kandi. imisanzu y’abizigamira igomba kugera kuri compte zabo. mu bikinishwa iki ntikirimo. ntihaburemo n’igiceri.