Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe n’inkongi mu muhanda ubwo yari avuye mu Nteko y’Abaturage, irashya irakongoka, ku mpamvu itaramenyekana.

Iyi modoka yahiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025 ubwo Bangirana Jean Marie Vianney uyobora Umurenge wa Giti yari avuye mu Nteko y’Abaturage bo mu Kagari ka Tanda asubiye ku Biro bye.

Uyu muyobozi yemereye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru iby’iyi nkongi yibasiye imodoka ye, avuga ko yahiye ubwo yari avuye mu nshingano ze gukoresha inama abaturage mu Nteko z’abaturage.

Yagize ati “Navaga Tanda nerecyeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu Nteko z’abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, avuga ko na we akiri mu rujijo ku cyateye iyi nkongi yibasiye imodoka ye, kuko ntakindi kibazo yari ifite ndetse ko ntagihe kinini yari ayimaranye ayiguze, icyakora akavuga ko ategereje ko ubwishingizi bwe bwamugoboka.

Ngabitsinze Josue, umwe mu baturage bari ahabereye iyi nkongi yafashe imodoka y’Umunyamaba Nshingwabikorwa, yavuze ko babonye iyi modoka ifatwa n’inkongi ubwo yari mu muhanda ndetse ikaba yari iri kugenda.

Yagize ati “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux [bakunze kwita Vigo] yahiye irakongoka ku buryo nta gikoresho na kimwe cyakongera gukoreshwa cyangwa ngo gisanwe.

Uriro wafashe iyi modoka wari ufite umuriri mwinshi
Yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − one =

Previous Post

Umuhanzi wamamaye muri Muzika Nyarwanda yakoze ubukwe bwa gatatu mu myaka 9

Next Post

U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo

Related Posts

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n'Ubuyobozi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

IZIHERUKA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza
MU RWANDA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo

U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.