• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yibasiye igice kimwe cya Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe cyo ku Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, gusa intandaro yayo yakomeje kuba urujijo.

Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ari na bwo inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage bajyaga gutangira kuyizimya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana avuga ko byarinze bigera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere hakiri gukorwa ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi.

Ati “Ntabwo twamenye icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko nta n’ubwo byari biherutse, hari hamaze igihe kinini ishyamba ridafatwa n’inkongi y’umuriro, mu makuru tukiri gushakisha, birumvikana ko turi kugerageza gushaka amakuru kugira ngo turebe icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.”

Avuga ko inkongi y’umuriro yaherukaga gufata iri shyamba mu myaka itatu ishize, na bwo hari hahise hitabazwa abaturage bahita bayizimya.

Ndamyimana avuga ko nta muturage cyangwa imitungo y’abaturage yaba yangijwe n’iyi nkongi kuko igice cyahiye kitaruye aho abaturage batuye.

Ati “Ugereranyije n’aho ishyamba riri ndetse n’aho abaturage bari, ntaho bihuriye, kuko byonyine kuva aho abaturage batuye kugera aho turi kujya kuzimya n’amaguru, ni hagati y’amasaha atatu n’atatu n’igice.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage batuye muri ibi bice, ko igiye cyose bagize uwo babona ujya muri iri shyamba, bakwiye gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane icyo agiye gukora, kandi igihe babonye hari ahagaragaye ibimenyetso byo gushya, na bwo bakabimenyesha inzego hakiri kare kugira ngo zihutire kuhazimya.

Iri shyamba ryibasiwe n’inkongi nyuma y’uko mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03 Kanama hari imisozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba; yo mu Karere ka Karongi, naho mu Ntara y’Iburengerazuba, yibasiwe n’inkongi, yangije hegitari zirenga 20.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 16 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

Next Post

Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho

Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.