Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi y’umuriro yibasiye imwe muri Pariki z’Igihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Inkongi y’umuriro yibasiye igice kimwe cya Pariki y’Igihugu y’Ishyamba rya Nyungwe cyo ku Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, gusa intandaro yayo yakomeje kuba urujijo.

Iyi nkongi y’umuriro yamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ari na bwo inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage bajyaga gutangira kuyizimya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Daniel Ndamyimana avuga ko byarinze bigera mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere hakiri gukorwa ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi.

Ati “Ntabwo twamenye icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko nta n’ubwo byari biherutse, hari hamaze igihe kinini ishyamba ridafatwa n’inkongi y’umuriro, mu makuru tukiri gushakisha, birumvikana ko turi kugerageza gushaka amakuru kugira ngo turebe icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.”

Avuga ko inkongi y’umuriro yaherukaga gufata iri shyamba mu myaka itatu ishize, na bwo hari hahise hitabazwa abaturage bahita bayizimya.

Ndamyimana avuga ko nta muturage cyangwa imitungo y’abaturage yaba yangijwe n’iyi nkongi kuko igice cyahiye kitaruye aho abaturage batuye.

Ati “Ugereranyije n’aho ishyamba riri ndetse n’aho abaturage bari, ntaho bihuriye, kuko byonyine kuva aho abaturage batuye kugera aho turi kujya kuzimya n’amaguru, ni hagati y’amasaha atatu n’atatu n’igice.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage batuye muri ibi bice, ko igiye cyose bagize uwo babona ujya muri iri shyamba, bakwiye gutanga amakuru kugira ngo hamenyekane icyo agiye gukora, kandi igihe babonye hari ahagaragaye ibimenyetso byo gushya, na bwo bakabimenyesha inzego hakiri kare kugira ngo zihutire kuhazimya.

Iri shyamba ryibasiwe n’inkongi nyuma y’uko mu ntangiro z’uku kwezi tariki 03 Kanama hari imisozi yo mu Mirenge ya Gitesi, Bwishyura na Rwankuba; yo mu Karere ka Karongi, naho mu Ntara y’Iburengerazuba, yibasiwe n’inkongi, yangije hegitari zirenga 20.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 2 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya ku wishwe urw’agashinyaguro agakatwamo ibice hakaboneka kimwe

Next Post

Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hari umuyobozi umaze icyumweru batazi aho aherereye, Meya yagize icyo abivugaho

Rubavu: Umuyobozi aravugwaho imyitwarire ibangamiye abaturage ituma bataha barahira ko batazamugaruka imbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.