Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo kuva iyi gahunda yatangira ariko batarabona ibyangombwa byabo, kuko ibyasohotse byaje biri mu mazina y’abandi.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Bweru mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi, bavuga ko kuva mu Rwanda hatangira igikorwa cyo kwandikisha ubutaka, na bo babubaruje, ariko kugeza n’ubu imyaka imaze kuba myinshi nta byangombwa by’ubutaka bwabo bahawe.
Ni ubutaka aba baturage bavuga ko bari batuyemo na mbere y’uko igikorwa cyo kubarura ubutaka mu Rwanda gitangira, ndetse na bo babaruza ubutaka bwabo bari batuyemo nk’abandi.
Mu gihe cyo gufata ibyangombwa by’ubutaka, bo bakabwirwa ko ibyabo bitarasohoka, ariko nyuma baza kubwirwa ko ubutaka batuyemo bwagiye bwandikwa ku mazina batazi, ndetse n’abo bazi, wababaza bakakubwira ko batazi uburyo ubwo butaka babwanditsweho.
Hategekimana Venuste ati “Twabaruje ubutaka nk’abandi, ariko dutegereza ibyangombwa by’ubutaka bwacu turaheba. Nanubu imyaka ishize ari myinshi tubitegereje twarahebye; iyo tubajije dusanga byanditse ku bandi tutanazi.”
Kmanana ati “Twe twumva ari amanyanga, kuko nta kuntu ubutaka buza bwanditseho abo tutazi kandi ubutaka twarabutuyemo kuva kera. Wanabaza ukabona ibibazo byawe ntibikurikiranwa. Turasaba ko byakurikiranwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka bwacu.”
Kankera ati “Tujya kureba tugasanga ibyangombwa bibaruyeho abandi tutanazi. Bibaye byiza badukosorera, kuko turahangayitse.”
Abaturage bavuga ko batumva impamvu ubutaka bwabo bwanditse ku bandi, ari na byo baheraho basaba ko bakosorerwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo, dore ko iyo bagiye kubaza nta gisubizo bahabwa kibaha icyizere cyo kubona ibyo byangombwa.
Ni ikibazo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi butagira byinshi buvugaho, gusa mu butumwa bugufi Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi, Sylidio Habinshuti, yahaye umunyamakuru wa RadioTV10 yagize ati “Iki kibazo twarakimenye, twabahuje n’umukozi w’Umurenge ushinzwe imiturire, kugira ngo abafashe kumenya uko babona umu-technicien wabafasha gukora subdivision.”
Ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo muri aka Karere, Habimana Evariste, avuga ko aba baturage bajya ku Irembo bakarebaho ibyangombwa, bagira ikibazo bakegera inzego z’ibanze zikabafasha.
Mu butumwa bugufi yagize ati “Ibyangombwa by’ubutaka biri ku Irembo; mwababwira bakagana Irembo, abagize ikibazo bakagana ubuyobozi bubegereye, Umurenge cyangwa Akagari.”
Nubwo uyu mukozi ushinzwe imiturire avuga ibi, aba baturage bavuga ko aho ku Irembo abohereza kureba ibyangombwa byabo, iyo bagiyeho bababwira ko ubutaka bubaruye ku bandi, ari na byo bifuza ko byakosorwa bagasubizwa ubutaka bwabo. Abafite iki kibazo ni abaturage barenga 53 bo muri uwo Mudugudu wa Bweru, bagasaba inzego bireba kubakurikiranira ikibazo cyabo kigakemuka bakabona ibyangombwa by’ubutaka.


Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10









