Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Mukase wa Akeza akekwaho uruhare mu rupfu rwe

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Mukanzabarushimana Marie Chantal yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko Urukiko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye Mukase.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu Mukanzabarushimana Marie Chantal, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora iki cyaha.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize tariki 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye Urukiko ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uyu Mukase wa Akeza akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mukanzabarushimana Marie Chantal aramutse afunguwe bishobora guhungabanya ababyeyi ba nyakwigendera ndetse n’abamukunda, bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze, bwavuze ko uyu Mukanzabarushimana Marie Chantal yatumye umukozi wabo [ubu banakurikiranywe hamwe] ahantu henshi kugira ngo atinde ashaka gukora umugambi we.

Bwavuze ko ubwo uyu mukozi yari ahinduye, yabisikanye na nyirabuja kuko umwe yinjiye mu rugo undi asohoka ku buryo bikekwa ko yari amaze kurangiza umugambi we ashaka kuwuhisha.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko inkweto za nyakwigendera zasanzwe imbere y’icyumba cya Mukanzabarushimana Marie Chantal aho gusangwa ku kidomoro cyasanzwemo akeza yapfuye.

Bwanavuze ko hari abatangabuhamya bavuze ko Mukanzabarushimana yari asanzwe yanga Akeza kubera ko yuzuraga na Se cyane bityo ko yari afite impungenge z’uko azatuma asubirana na nyina.

Uregwa we yahakanye icyaha cyo kwica Akeza yari abereye Mukase, akavuga ko ibyo kuba umukozi yatumye yaratinze na we atazi impamvu yatumye atinda.

Mukanzabarushimana kandi yavuze ko yari asanzwe akunda Akeza kuko yashakanye na Se abizi neza ko afite uwo mwana bityo ko atatinyuka kumwica.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 19 =

Previous Post

IFOTO: Aba babyeyi beza bagaragaza isano dufitanye-Muhoozi yongeye guhamya ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Next Post

Gisagara: Hari ababyeyi bacyumva ko urangije ‘Primaire’ aba asoje amashuri

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Hari ababyeyi bacyumva ko urangije ‘Primaire’ aba asoje amashuri

Gisagara: Hari ababyeyi bacyumva ko urangije 'Primaire' aba asoje amashuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.