Inkubi y’umuyaga yiswe Tornado yibasiye ibice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahitanye abantu 21 biganjemo abo muri Leta ya Texas.
Ni inkubi y’umuyaga yadutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yageze muri Leta enye zo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Aba bantu 21 bahitanywe n’iyi nkubi y’umuyaga, barimo barindwi bo muri Leta ya Texas, bane bo muri Kentucky na Babiri muri Oklahoma.
Iyi nkubi y’umuyaga udasanzwe kandi yanasenye ibikorwa remezo birimo inyubako n’imihanda birenga ijana, ndetse muri Leta zibasiwe n’iyi nkubi, hahise hatangazwa iminsi 3 y’icyunamo.
Abashinzwe itegenyagihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica, batangaje ko iyi nkubi y’umuyaga ishobora gukomereza no bindi bice by’iki Gihugu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri iri sanganya, anizeza ubufasha ku basigajwe iheruheru n’iyi nkubi y’umuyanga.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10