Abatuye muri Leta ya Florida bose basabwe guhunga, kubera inkubi y’umuyaga mwinshi yiswe Hurricane Milton, iteganyijwe muri aka gace, ishobora gutera umwuzure ukomeye mu mateka, uzibasira Uburasirazuba bw’iyi Leta.
Abantu barenga miliyoni imwe batuye mu bice by’inkengero z’Inyanja ya Atlantic basabwe kwimuka, bagahungira mu bindi bice by’Igihugu.
Kugeza ubu muri Leta ya Florida ibikorwa byose byahagaze, ibintu byongeye guhungabanya aka agace kari kakirimo kwikura mu ngaruka z’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga ya Hurricane Helene yahibasiye mu minsi ishize.
Inzego zishinzwe iteganyagihe, zatangaje ko iyo nkubi y’umuyaga iri kugana mu gace ka Tampa Bay, icyakora ishobora guhindura icyerekezo, mbere yuko igera ku butaka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu cyangwa mu gitondo cyo ku wa Kane.
Hari ubwoba bw’uko iyi nkubi y’umuyaga iri kuva iburengerazuba yerecyeza iburasirazuba bw’Inyanja ya Atlantic, ishobora guteza umuhengeri udasanzwe ufite uburebure bwa metero 3 cyangwa zirenga, ukarenga ku nkombe, bigateza umwuzure ukomeye muri Florida.
Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu muri USA, barimo Perezida Joe Biden ndetse na Meya w’agace ka Tampa bay, Jane Castor, baburiye abaturage bo mu duce twasabwe kwimuka ko bagomba kuba bamaze kuhava bitarenze kuri uyu wa Gatatu.
Jane Castor yagize ati “Nimudahunga ngo muve aho mwasabwe kwimuka, muraza gupfa.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10