Maj Gen Abel Kandiho usanzwe ari Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), ari mu bantu bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibyaha mpuzamahanga birimo ibabazamubiri bakurikiranyweho.
Uyu muyobozi ari mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano n’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni ibihano byafashwe na Leta Zunze Ubumwe za America kubera ibyaha bifitanye isano no kubangamira Uburenganzira bwa Muntu bikurikiranywe kuri bariya bantu.
CMI ni urwego rwagiye rugarukwaho kugira uruhare mu guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa bajyayo aho bamwe bagiye bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bagakorerwa ibabazamubiri n’iyicarubozo.
Uretse Maj Gen Abel Kandiho ukuriye CMI, hari n’abandi basanzwe ari abakozi b’uru rwego bari ku rutonde rw’aba bantu bafatiwe ibihano na USA.
Leta Zunze Ubumwe za America zitangaza ko aba bantu bafatiwe ibihano kubera uruhare bavugwaho mu guhohotera uburenganzira bwa muntu.
Bimwe mu bihano bafatiwe, ni ibijyanye n’ubukungu aho imitungo yabo iri muri USA izafatirwa kandi bakaba batemerewe gukora ibikorwa by’ubucuruzi muri kiriya Gihugu cyangwa kubukorana n’Abanyamerika.
Leta zunze Ubumwe za America kandi zitunga agatoki Maj Gen Abel Kandiho ubwe yagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo byakozwe na CMI aho hari abagiye bakubitwa ibiboko abandi bagakubitishwa amashanyarazi ku mategeko yabaga yatanzwe n’uyu musirikare ukomeye muri Uganda.
USA itangaza ko abakorewe biriya bikorwa by’ibabazamubiri bamwe bagiye banabiburiramo ubuzima mu gihe hari n’ababikurijemo ubumuga.
Itangazo rwa Leta Zunze Ubumwe za America ntirigaragaza abakorewe ibikorwa bishinjwa bariya bayobozi barimo General Maj Abel Kandiho gusa ibirego bishinjwa urwego ayobora birimo ibyakorewe Abanyarwanda kuko hari benshi bagiye bafatirwa muri Uganda bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse n’ubu bikomeje gukorwa.
RADIOTV10