USA yavuze ku mwuka uri hagati y’u Rwanda na DRC, igira icyo isaba Perezidansi zombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America bwavuze ko butewe impungenge n’ibibazo by’umutekano biri hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, bugira icyo busaba Perezidansi z’Ibihugu byombi.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za America bishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Afurika, rivuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa bihingabanya umutekano ku mipaka hagati y’u Rwanda na DRC.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Duhangayikishijwe na Raporo z’ibitero byambukiranya imipaka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje kugwamo inzirakarengane.”

Iri tangazo rikomeza rigira icyo risaba ibiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi, riti “Twizeye ko habaho uruhare rw’imiyoborere yubaka hagati ya Perezidansi ya DRC na Village Urugwiro [Perezidansi y’u Rwanda].”

Mu ntangiro z’uku kwezi, Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken yakiriye itsinda ry’abayobozi bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Izi ntumwa zoherejwe na Perezida Félix Tshisekedi, zakiriwe i Washington, zaganiriye n’uyu mukuru wa Dipolomasi muri USA, ku ngingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi ngo bitera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa DRC.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarashe mu Rwanda ibisasu biremereye birimo ibyakomereje abaturage ndetse bikanangiza ibikorwa bya bamwe.

Ibisasu biheruka guterwa mu Rwanda, ni ibyarashwe ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, byaguye mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Kinigi ariko ntibyagira uwo bikomeretsa mu gihe ibyatewe tariki 23 Gicurasi byo byakomerekeje bamwe.

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 ibi bisasu byongeraga kuraswa mu Rwanda, ubuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo bwemeza ko byarashwe na FARDC mu gihe iki gisirikare cya DRC na cyo cyahise gisohora irindi tangazo kihunza ibi bisasu, kivuga ko itangazo rya RDF ari uguhumya uburari ngo kuko ahubwo ari yo yarashe mu duce twa Kabaya na Biruma muri Teritwa ya Rutshuru, bigahitana abana babiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru