Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

radiotv10by radiotv10
25/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa ko atatsinze, atazabyemera kuko amajwi ye yaba yaribwe.

Ni mu gihe amajwi y’ibyavuye muri aya matora yabaye tariki 12 Ukwakira, azatangazwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Issa Tchiroma Bakary avuga ko itsinda rye ryakusanyije ishusho rusange y’ibyavuye ku biro by’itora hirya no hino mu Gihugu bityo ko nta gushidikanya ko ari we watsinze amatora.

Icyakora Ishyaka riri ku butegetsi ryamaganiye kure iby’uko Tchiroma Bakary yaba yatsinze amatora, kuko komisiyo y’amatora muri iki Gihugu ari yo yonyine ifite ububasha bwo gutangaza ibyavuyemo.

Mu kiganiro Tchiroma Bakary yagiranye na BBC yavuze ko yasabye abayoboke be kutemera ko amajwi yabo yibwa, ati “Ntiduzigera twemera ko amajwi yabo yibwa n’umuntu uwo ari we wese.”

Yongeraho ko adafite ubwoba bwo gufungwa, ati “kuko nzi neza ko ari njye watsinze amatora ya Perezida. Nta gushidikanya na guke guhari, intsinzi yanjye ntivuguruzwa.”

Issa Tchiroma Bakary w’imyaka 76, yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko nyuma aza kwitandukanya na Perezida Paul Biya w’imyaka 92, uri guhatanira gukomeza kuyobora Cameroon nyuma y’imyaka 43 amaze ku butegetsi.

Kugeza ubu umwuka w’igitutu wazamutse muri Cameroon, kubera gutinda gutangaza ibyavuye mu matora, bigatera ubwoba bw’uko hashobora kubaho imvururu nyuma y’amatora muri iki Gihugu gisanzwe kigaragaramo intambara y’abo mu bice byiganjemo abakoresha ururimi rw’icyongereza bashaka ubwingenge bwabo, ndetse n’ibitero bya Boko Haram mu majyaruguru yacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 7 =

Previous Post

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Next Post

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Related Posts

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
09/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryifashishije amashusho agaragaza abaguye mu mirwano, riravuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba...

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

by radiotv10
09/12/2025
0

AFC/M23 has published shocking and heartbreaking footage showing individuals who lost their lives in recent clashes, alleging that as the...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

by radiotv10
09/12/2025
0

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burundi, aravuga ko abasirikare b’iki Gihugu bari gupfira no gukomerekera mu mirwano iri kubera mu burasirazuba...

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho...

IZIHERUKA

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n'umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.