Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uvuga ko hari icyifuzo yahaye Perezida arashinja Umurenge kumurangarana mu myaka 10 yose

radiotv10by radiotv10
24/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uvuga ko hari icyifuzo yahaye Perezida arashinja Umurenge kumurangarana mu myaka 10 yose
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage ufite ubumuga bw’ingingo wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, uvuga ko amaze imyaka 10 asabye icumbi Perezida wa Repubulika, avuga ko yagannye ubuyobozi bw’Umurenge inshuro nyinshi, bugahora bumubwira ngo azagaruke, ariko ntibugire icyo bumumarira.

Gasabimbabazi Patrick w’imyaka 46, atuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, aho aba mu nzu nto y’icyumba kimwe gifite metero ebyiri kuri eshatu, avuga ko akodesha 7 000 Frw mu gihe muri VUP ahabwa 7 500 Frw.

Uyu muturage ukunze kugaragara mu mujyi wa Gisenyi asabiriza, avuga ko aramutse abonye icumbi abamo, adakodesha; yabasha kwibeshaho, ndetse ko mu myaka 10 ishize yari yarisabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ariko ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye bumurangarana.

Ati “Nagiye ku Murenge wa Gisenyi kwibutsa icumbi nari nasabye Perezida wa Republika, uko ngezeyo ngo nzagaruke, ngeza aho kubera n’imbaraga nke nshika intege ndabyihorera, icyo bampaye ni ikarita y’abafite ubumuga gusa.”

Akomeza agira ati “Ariko icumbi ndibonye nzi neza ko nta kode ndibwishyure sinasubira ku muhanda kuko natereka n’akameza imbere y’umuryango maze n’umuturanyi akampahira.”

Abaturanyi b’uyu muturage, na bo bavuga ko akeneye ubufasha, na bo bagashimangira ko aramutse abonye icumbi rye bwite, byagira icyo bimumarira.

Muhawenimana Josiane ati “Dore anaba wenyine gutya, amaze hano umwaka, nta n’umuryango ahari agira kuko sindabona hari uwamusuye. Nta n’umuyobozi turabona aza no kumureba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’uyu muturage atari akizi, ariko ko n’ubuyobozi bw’Umurenge bwakabaye bwarakimenyesheje ubw’Akarere.

Yagize ati “Ntabwo ari njye kamara, kuko n’Umurenge ukoze raporo ukayitwohereza ukorera ubuvugizi umuturage turamufasha kuko hari ibidakorwa n’Akarere bigakorwa n’abafatanyabikorwa Akarere kabigaragaje.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu muturage akwiye kugana Ubuyobozi bw’Akarere bukamufasha, ariko agacika kuri iyi ngeso yo gusabiriza, kuko itemewe.

Atunzwe no gusabiriza kandi Ubuyobozi ngo ntibubishaka
No kugera aho akorera ibi byo gusabiriza babanza kumuterura

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Nyamasheke: Uko abagabo babiri baguwe gitumo babaga ihene bari bibye

Next Post

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Umwe muri bane bakekwaho kwinjiza mu Rwanda urumogi barukuye Congo yacitse Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.