Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwa mbere w’igitsinagore wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatanze kandidatire

radiotv10by radiotv10
30/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uwa mbere w’igitsinagore wifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatanze kandidatire
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Diane Shimwa Rwigara wifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2023, yatanze ibyangombwa bisaba kandidatire ye, aba uw’igitsinagore wa mbere utanze kandidatire kuva igikorwa cyo kuzakira cyatangira.

Diane Shimwa Rwigara, n’ubundi wamenyekanye cyane muri 2017, ubwo yatangaga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ikaza kwangwa kuko itari yujuje ibisabwa, yongeye gutanga kandidatire ye none ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Diane Shimwa Rwigara yageze ku cyicaro Gikuru cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu masaaha y’agasusuruko kuri uyu wa Gatanu, ari mu modoka igezweho, afungurirwa umuryango n’abari bamuherekeje.

Impapuro z’uyu munyapolitiki zisaba kandidatire, yazishyikirije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Ibyangombwa byatanzwe na Diane Rwigara, haburagamo bimwe birimo ikigaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa yaretse ubundi buri ubw’u Rwanda yari afite, ndetse n’icyangombwa cya muganga wemewe.

Gusa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon Oda Gasinzigwa wakiriye ibyangombwa by’uyu munyapolitiki, yamusabye ko yazabitanga ikindi gihe nk’uko byagiye bigenda ku bandi bazana ibyangombwa bituzuye.

Diane Shimwa Rwigara utaraba umunyapolitiki ufite izina rinini mu Rwanda, abaye umugore wa mbere utanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, unifuza kuzahatana nk’Umukandida wigenga.

Aje akurikira abandi batanze kandidatire zabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame watanze kandidatire ye ku munsi wa mbere ubwo hatangiraga igikorwa cyo kuzakira, tariki 17 Gicurasi 2024, akaba yaratanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Nanone kandi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hamaze gutangwa kandidatire zirimo iya Dr Frank Habineza watanzwemo umukandida n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda).

Nanone kandi ku bifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru, hatanzwe kandidatire z’abandi nka Barafinda Sekikubo Fred wayitanze kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, uvuga ko yifuza kuzana udushya muri Politiki y’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize kandi, hatanzwe kandidatire ya Habimana Thomas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri rya Hope Technical Secondary School ryo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Diane Shimwa Rwigara ubaye uw’igitsinagore utanze kandidatire mu bifuza kuzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka, si ubwa mbere abigerageje, kuko no mu matora ya 2017 yari yayitanze ariko ikaza kwangwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo atari yujije birimo imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, ari na we wavuzweho gusinyisha abantu batakiriho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Hamenyekanya abandi bakinnyi basezerewe mu mwiherero w’Amavubi barimo uwatunguranye

Next Post

Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

Related Posts

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

by radiotv10
09/08/2025
0

Abofisiye 163 n’abafite andi mapeti mu Ngabo z’u Rwanda mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) barangije imyitozo bamazemo ibyumweru bitandatu,...

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

by radiotv10
09/08/2025
0

Algorithm Inc, a regional tech company known for its innovative business software solutions, has launched a groundbreaking new platform called...

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
1

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

IZIHERUKA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft
IMIBEREHO MYIZA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
09/08/2025
0

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

09/08/2025
Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

09/08/2025
Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya gisirikare irimo kurashisha indege n’iy'urugamba rwo mu mazi (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

Menya ubwoko bw’imyitozo abasirikare ba RDF bungukiye mu myitozo bamazemo iminsi i Gako

Algorithm Inc unveils revolutionary E-commerce platform ‘Ihute’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.