Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uwabaye ‘Manager’ wa BruceMelodie wamufashije gusinyira Miliyari 1Frw yahawe kuyobora radiyo

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, MUZIKA
0
Uwabaye ‘Manager’ wa BruceMelodie wamufashije gusinyira Miliyari 1Frw yahawe kuyobora radiyo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabaye umujyanama wa Bruce Melodie wamufashije gusinyira amasezerano ya rutura arimo ayo byavuzwe ko ari aya Miliyari 1 Frw n’andi ya Miliyoni 150 Frw, yabonye akazi ko kuyobora imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, yibanda ku biganiro by’imyidagaduro no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Lee Ndayisaba wanakoze ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahawe inshingano zo kuyobora Kiss FM izwiho guteza imbere umuziki nyarwanda.

Uyu munyemari kandi yanabaye ukurikirana inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, aho yanamufashije gusinya amasezerano akomeye arimo ayo byavuzwe ko ari aya miliyari 1 Frw.

Ubwo Lee Ndayisaba yakoranaga na Bruce Melodie kandi, uyu muhanzi yanasinye amasezerano ya Miliyoni 150 Frw yo kwamamaza inyubako ya Kigali Arena yaje guhinduka BK Arena.

Bruce Melodie umaze iminsi afite undi mujyanama, yakunze guhakana ko yatandukanye na Lee Ndayisaba, gusa uyu muyobozi mushya wa Kiss FM, akaba yanabyemeje ko atagikorana n’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda.

Lee Ndayisaba wanabaye umuyobozi wa Clouds TV izwi cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania, yatangaje ko yishimiye kuyobora Kiss FM dore ko asanzwe afite ubunararibonye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Avuga kandi ko kuyobora iyi radiyo izwiho kuzamura umuziki nyarwanda, bitazamugora kuko asanze ifite abanyamakuru b’abahanga bamenyereye akazi.

Ahawe kuyobora iyi Radiyo nyuma y’iminsi micye itanze ibihembo ku bahanzi bitwaye neza bizwi nka Kiss Summer Awards mu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

U Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano- Perezida Kagame

Next Post

Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.