Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, yagize icyo avuga ku mashusho amaze iminsi acicikana bivugwa ko ari umugabo wari ugiye kwica agonze umugore we, avuga ko ibi bidakwiye kwihanganirwa.
Ni amashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yanavuzweho n’umunyamakuru Scovia Mutesi ufite YouTube Channel igaruka ku makuru nk’aya y’ibi bicicikana.
Uyu munyamakuru yavugaga ko ari umugabo washatse kugonga umugore we ngo amwivugane, amuziza amakimbira bafitanye ashingiye ku mitungo.
Avuga kandi ko uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa, ku buryo atumva uburyo yarekuwe.
Hari aho agira ati “Ariko mutekereze kuba RIB yaratinyutse kurekura uriya mugabo ireba iriya video?”
Ni amashusho agaragazamo umugore abanza kuvugana n’umuntu wari mu modoka [bivugwa ko ari umugabo we] ubundi uri mu modoka agasa nk’uwigira imbere akabanza kugonga indi yari iparitse mu gipangu, agasubira inyuma ashaka kugonga uwo mugore ariko Imana igakinga akaboko, akagonga urukuta rw’igipangu.
Aya mashusho bigaragara ko yafashwe na camera z’umutekano umwaka ushize wa 2022, yagiye agarukwaho n’abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uwakoze ibi washakaga kwiyicira umugore we, akwiye kubiryozwa.
This is unacceptable and so enraging😡,but I have so much faith in our higher authorities that justice will prevail because I trust that such can’t happen under their watch .
If such issues are held with tender gloves and impunity becomes a norm, it will propagate a culture of… pic.twitter.com/oaKcjVx8t5
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) October 4, 2023
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda wa 2016, na we yagize icyo avuga kuri aya mashusho, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Mutesi Jolly yagize ati “Ibi bintu ntibikwiye kwihanganirwa kandi birakomeye. Gusa nizera inzego zacu z’ubutabera, ko zizabisuzuma kuko zidashobora kugira icyo zihanganira ngo kibe zirebera.”
Miss Jolly yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi biramutse bibaye ntigagire igikorwa n’inzego, byaha icyuho ababikora kubikomeza.
Ati “Nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa bene aka kageni. Umutima wanjye urashavuye ku bw’uyu mugore.”
RADIOTV10
Ubundi umuntu utubatse, ntacyobakwiye kuvuga, kuko amarangamitima ye, abangamira kuri umwe, kandi hagomba kubaho balance,
Ubundi nkiyomyumvire uyikomorahe? kuba utubatse bikugira impumyi kuburyo utabona,ngo ushyire mugaciro,ntamuryango yabayemo se?wowe iwanyu ntabyo wabonaga ukabona ninama watanga murugo?
Biba Hari umuntu nabonye w,umwibone Kandi w, injiji ni uwo mumiss wanyu.ubwose ko ababajwe n,uwo mugore azi icyateraga umugabo kumugonga umugorewe wikuraho abana akabaha umugabo urumva Ari umugore nyabaki ndabona impamvu yatangaga abana yaragirango abone uko yisanzura mubibi no mubyiza.ntamubyeyi muzima wikuraho abana abaha umugabo abari icyomanzi.iyongarisi rero ngo ni miss ntamuntu umurimo sinzi n,uwamugize miss icyo yagendeyeho.puu ubwo nawe ngo yavuze rero.niyo mpamvu ugumirwa.
Egoko ariko warumurwaye pee ubwose kugonga umuntu no kwirata bihuriyehe icyo uwo mugore Yaba yarakoze cyose ntaburenganzira bwo kumwica afite kuko ntiyamuremye pee ariko abanyarwanda karande zo kwica zibatumaho pee