Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in MU RWANDA
4
Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda, yagize icyo avuga ku mashusho amaze iminsi acicikana bivugwa ko ari umugabo wari ugiye kwica agonze umugore we, avuga ko ibi bidakwiye kwihanganirwa.

Ni amashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, yanavuzweho n’umunyamakuru Scovia Mutesi ufite YouTube Channel igaruka ku makuru nk’aya y’ibi bicicikana.

Uyu munyamakuru yavugaga ko ari umugabo washatse kugonga umugore we ngo amwivugane, amuziza amakimbira bafitanye ashingiye ku mitungo.

Avuga kandi ko uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi ariko akaza kurekurwa, ku buryo atumva uburyo yarekuwe.

Hari aho agira ati “Ariko mutekereze kuba RIB yaratinyutse kurekura uriya mugabo ireba iriya video?”

Ni amashusho agaragazamo umugore abanza kuvugana n’umuntu wari mu modoka [bivugwa ko ari umugabo we] ubundi uri mu modoka agasa nk’uwigira imbere akabanza kugonga indi yari iparitse mu gipangu, agasubira inyuma ashaka kugonga uwo mugore ariko Imana igakinga akaboko, akagonga urukuta rw’igipangu.

Aya mashusho bigaragara ko yafashwe na camera z’umutekano umwaka ushize wa 2022, yagiye agarukwaho n’abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uwakoze ibi washakaga kwiyicira umugore we, akwiye kubiryozwa.

This is unacceptable and so enraging😡,but I have so much faith in our higher authorities that justice will prevail because I trust that such can’t happen under their watch .

If such issues are held with tender gloves and impunity becomes a norm, it will propagate a culture of… pic.twitter.com/oaKcjVx8t5

— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) October 4, 2023

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda wa 2016, na we yagize icyo avuga kuri aya mashusho, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.

Mutesi Jolly yagize ati “Ibi bintu ntibikwiye kwihanganirwa kandi birakomeye. Gusa nizera inzego zacu z’ubutabera, ko zizabisuzuma kuko zidashobora kugira icyo zihanganira ngo kibe zirebera.”

Miss Jolly yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi biramutse bibaye ntigagire igikorwa n’inzego, byaha icyuho ababikora kubikomeza.

Ati “Nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa bene aka kageni. Umutima wanjye urashavuye ku bw’uyu mugore.”

RADIOTV10

Comments 4

  1. BIA says:
    2 years ago

    Ubundi umuntu utubatse, ntacyobakwiye kuvuga, kuko amarangamitima ye, abangamira kuri umwe, kandi hagomba kubaho balance,

    Reply
  2. Niyigena says:
    2 years ago

    Ubundi nkiyomyumvire uyikomorahe? kuba utubatse bikugira impumyi kuburyo utabona,ngo ushyire mugaciro,ntamuryango yabayemo se?wowe iwanyu ntabyo wabonaga ukabona ninama watanga murugo?

    Reply
  3. Rwanfizi Hakmj says:
    2 years ago

    Biba Hari umuntu nabonye w,umwibone Kandi w, injiji ni uwo mumiss wanyu.ubwose ko ababajwe n,uwo mugore azi icyateraga umugabo kumugonga umugorewe wikuraho abana akabaha umugabo urumva Ari umugore nyabaki ndabona impamvu yatangaga abana yaragirango abone uko yisanzura mubibi no mubyiza.ntamubyeyi muzima wikuraho abana abaha umugabo abari icyomanzi.iyongarisi rero ngo ni miss ntamuntu umurimo sinzi n,uwamugize miss icyo yagendeyeho.puu ubwo nawe ngo yavuze rero.niyo mpamvu ugumirwa.

    Reply
    • Winny Rutagengwa says:
      2 years ago

      Egoko ariko warumurwaye pee ubwose kugonga umuntu no kwirata bihuriyehe icyo uwo mugore Yaba yarakoze cyose ntaburenganzira bwo kumwica afite kuko ntiyamuremye pee ariko abanyarwanda karande zo kwica zibatumaho pee

      Reply

Leave a Reply to Niyigena Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + sixteen =

Previous Post

Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Next Post

Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje
AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage

Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.